Imyitozo
ibaye ku nshuro ya 14 y’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)
yiswe USHIRIKIANO IMARA 2026, yatangijwe ku mugaragaro uyu munsi mu
Ishuri ry’Amahugurwa yo kubungabunga amahoro riherereye Embakasi i Nairobi mu
gihugu cya Kenya.
Iyi myitozo
ni intambwe ikomeye mu gushimangira amahoro, umutekano n’ubufatanye bwa
gisirikare hagati y’ibihugu bigize EAC.
Iyi myitozo
izamara ibyumweru bitatu ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira
ubufatanye n’ubushobozi bw’Akarere mu kubungabunga amahoro, umutekano
n’ubudahangarwa”, yahuje ingabo n’abafatanyabikorwa bo mu karere mu
by’umutekano hagamijwe gukomeza uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga mu
by'umutekano no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bigendanye nawo.
Ibihugu
byitabiriye iyi myitozo ni u Rwanda, Kenya, u Burundi, Uganda na Tanzania, mu
gihe Somalia yitabiriye nk’indorerezi.
Iyi myitozo
yahuje abantu 342 baturutse mu nzego za gisirikare, polisi, abasivili n’izindi
nzego zifite aho zihuriye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu
karere.
Iyi myitozo
ije mu gihe akarere gahanganye n’ibibazo by’umutekano birimo iterabwoba, ibyaha
bikorwa byambukiranya imipaka, ibitero by’ikoranabuhanga, ibiza n’ibindi bisaba
ubufatanye bw’ibihugu mu kubihashya.
Binyuze mu
igenamigambi rihuriweho, ibikorwa bishingiye ku kwigana ibikorwa bya gisirikare
ku rugamba n'ihuzabikorwa rikozwe neza, ingabo ziri muri iyi myitozo zizanoza
uburyo bwo kuyobora no kugenzura ibikorwa bya gisirikare, guhuza amahame
y’imikorere no kongera ubushobozi bwo gukorana hagati y’ibihugu bya EAC.
Ambasaderi Lindsay Kiptiness, ukorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya
Kenya, yavuze ko iyi myitozo igaragaza ubushake bwa EAC bwo gukomeza kubaka
ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byo mu karere ndetse
n’ibyambukiranya imipaka.
Yakomeje
ashimangira ko imyitozo ihuriweho n’ubufatanye bwa gisirikare ari ingenzi mu
kongera ubushobozi bwo kwitegura, no gukemura ibibazo by'umutekano mu karere.
USHIRIKIANO IMARA 2026 kandi itanga urubuga rukomeye rwo gutsura umubano mwiza
hagati y’ingabo z’ibihugu byitabiriye imyitozo, kongera icyizere hagati yabyo
no kwimakaza imyumvire ihuriweho mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no guteza
imbere ituze mu karere.