Umuramyi
Richard Nick Ngedahayo uherutse gutaramira mu Rwanda yashimiye abitabiriye
igitaramo cye asubiza abari bifuje ko igitaramo yise ‘Niwe Healing Concert’
cyaba ngarukamwaka.
Ni igitaramo
uyu muhanzi yakoreye i Kigali tariki 29 Ugushyingo 2025 muri BK Arena nyuma
y’imyaka isaga 15 yari amaze adataramira mu Rwanda.
Benshi
bagaragaje ko bakishimiye cyane kuko banyuzwe n’indirimbo ze zitandukanye
zirimo Mbwira ibyo ushaka”, ‘Si Umuhemu’, ‘Wemere ngushime’, ‘Ijwi
rinyongorera’ ‘Niwe’ n’izindi zatumye bamusaba ko icyo gitaramo cyaba
ngarukamwaka.
Yifashishije
imbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’itariki 13 Gicurasi 2026, Richard Nick
Ngedahayo yasangije abamukurikira amashusho yifashe yongeraho gushima
abamushyigikiye anabasezeranya ko Imana ibishimye cyajya kiba buri mwaka.
Yagize
ati:”Ndabashimira urugwiro n’urukundo mwangaragarije, ukuntu mweretse Imana
urukundo mukaza tukayiranya tukayitaramira ndayishimira ko yabampaye namwe
ndabashimira ko mwemeye ubutumire bwayo.”
Akomeza
avuga ko atasoza ubutumwa bwe atababwiye ku bijyanye n’icyifuzo abenshi
bamugejejeho cy’uko icyo gitaramo cyaba ngarukamwaka.
Ati: “Nkuko
mwabisabye kenshi ko konseri yaba ngarukamwaka, ni ko bizubahirizwa Imana
n’ibishaka byose ni yo tubikesha, amatariki muyazagaragarizwa mu bihe biri
imbere.’
Akomeza
avuga ko yabanje gusa nk’ucecetse nyuma y’igitaramo ariko ari uko yari ahugiye
mu gutunganya indirimbo nshya yararimo gukoraho nkuko yabisezeranyije abari
bitabiriye igitaramo akababwira ko yiteguraga kubaha izindi ndirimbo nubwo
yatinze kuzishyira hanze ugereranyije n’uko yabitekerezaga.