• Amakuru / MU-RWANDA


Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bugiye gutangira kwakira no kwandikisha Abanyarwanda bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda no mu Mutwe w’Inkeragutabara (Reserve Force) ku rwego rw’abasirikare bato n’abagize uwo mutwe.

Kwamamaza abaziyandikisha bizatangira tariki ya 23 Gicurasi kugeza ku ya 01 Kamena 2026, aho abazuzuza ibisabwa bazajya biyandikisha ku rwego rw’uturere n’imirenge.

Mu bisabwa ku bifuza kwinjira mu gisirikare harimo kuba ari Umunyarwanda, kuba afite ubuzima buzira umuze, kuba yararangije amashuri nibura yisumbuye (S3 kuzamura), kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25, kuba atarakatiwe n’inkiko no kuba afite imyitwarire myiza.

Abifuza kujya mu Mutwe w’Inkeragutabara bo basabwa kuba barangije amashuri yisumbuye (A-Level) nibura, mu gihe abafite impamyabumenyi za Kaminuza cyangwa iza IPRC bemerewe kugeza ku myaka 26, naho abafite impamyabumenyi mu buganga, amategeko cyangwa engineering bemerewe kugeza ku myaka 27.

Abaziyandikisha bazasabwa ibyangombwa birimo indangamuntu, kopi z’impamyabumenyi, icyemezo cy’imyitwarire gitangwa n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’icyemezo cy’uko batakatiwe n’inkiko.

Ibizamini by’ijonjora bizatangira tariki ya 02 Kamena kugeza ku ya 17 Kamena 2026 mu turere dutandukanye tw’igihugu, birimo Kigali, Intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments