• Imyidagaduro / IBITARAMO

Mu gitondo  cyo kuri uyu  wa mbere  tariki  ya  18 Gicurasi 2026 nibwo  East African Promoters itegura ibitaramo bya MTN Iwacu  na Muzika Festival  yagiranye ikiganiro  n’Itangazamakuru kuri  Kigali  Delight Hotel

Icyo kiganiro  cyitabiriwe  n’abahanzi  bazatarama muri ibyo  bitaramo barimo  Ross Kana ,Davis  D, Chriss Eazzy na Marina  ukuyemo Kevin Kade  na  Kenny Sol batabashije kuboneka kuko  batari mu gihugu .


Mu ijambo rye  Mushyoma Joseph  uzwi nka  Boubou Umuyobozi Mukuru wa  EAP  yabanje gushimira abafatanyabikorwa  babateye inkunga yo gutera ibitaramo bya  MTN Iwacu na Muzika Festival ndetse n’abahanzi  bose bazakorana urugendo  ruzazenguruka mu turere  turindwi tw’ u Rwanda .

Muri  icyo kiganiro  Mushyoma yatangaje ko  uyu  mwaka  ibi bitaramo bizarangwa n’Udushya twinshi  aho yahishuye ko ku bufatanye na Primus bazatumira abahanzi  bose  begukanye ibihembo muri PGGSS zose uko ari umunani  aho  buri muhanzi  azajya ataramira muri buri karere  .

Nkuko yakomeje abivuga  abahanzi nka  Urban Boyz, Platin uzahagararira Dream Boyz, Bruce Melodie, Riderman, Knowless King James bose  bamaze  kwemera ko bazaboneka muri ibyo bitaramo .

Ikindi  yavuze nuko muri ibyo bitaramo  byose  bazajya  bafata umanya wo kwibuka  Jay Polly witabye imana .

Ku ruhande  rw’Abahanzi bazitabira  MTN iwacu na Muzika  Festival Bose  bashimangiye ko  ubu bari mu myiteguro  ikomeye kandi  bizeza Abakunzi babo ko bari kubategurira  ibintu byiza kandi biteguye  kuzabashimisha  n’Imbaraga zabo zose .

Biteganyijwe ko iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival rizatangira tariki 20 Kamena rigasozwa ku wa 1 Kanama 2026, rikazazenguruka Uturere dutandukanye turimo Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments