Junior Giti
yagaragaje King James nk’urugero ndashidikanywaho rw’uko umuntu wese ubarizwa
mu gisata cy’imyidagaduro ugira neza kandi akirinda ishyari, igihe kigera
akiturwa n’abo ibyo yakoze byagize ingaruka nziza.
Umusobanuzi
w’amafilime, Junior Giti yatangaje ko mu buzima busanzwe abantu bakwiye kujya
bazirikana ko ibyo bakorera bagenzi babo mu buryo budakwiye, mu gihe kizaza
bigeraho bikabagarukira ndetse rimwe na rimwe byikubye inshuro mu bukana
bw’ingaruka bigira.
Giti yifashishije urugero rw’imigirire ya King
James mu kwerekana ko ubuzima bw’Isi ari muzunguruko ndetse ari nabyo
byamusunikiye kugera ku kwizihiziha imyaka 20 mu muziki nta muntu bafitanye
ikibazo ibi yabitangaje mu kiganiro
yagiranye na kimwe mu binyamakuru
by’imyidagaduro hano mu Rwanda
Aho yagize
ati “Nabonye King James yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. Njyewe biriya bimpa
igisobanuro cyiza cyuko iyi wabanye n’abantu neza ,abantu ineza yawe
barayibuka. Yaduhaye umuziki mwiza, turayikunda, ntiyahangana, ntiyatukana
anirinda n’amakosa yose.”
Giti yavuze
ko no kuba hakomeje gukwirakwira amakuru y’uko King James ashobora gukora
ibitaramo bizamara iminsi ibiri ari impamvu yo guhamya ko abantu banywanye nawe
kandi byose biturutse ku nyifato ye muri sosiyete.
Uyu
ureberera inyungu z’abarimo Chriss Eazy atangaje ibi mu gihe nyuma y’iminsi
itatu hashyizwe ku isoko amatike y’igitaramo cya King James, yashize ku isoko
mu gihe hari hasigaye amezi atatu ngo igitaramo cy’uyu muhanzi kibe ku wa 1
Kanama 2026.
Ibi byateje
impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana batabashije kubona amatike basabye
ko hategurwa igitaramo cya kabiri ku wa 2 Kanama 2026 cyangwa kikimurirwa muri
Stade Amahoro yakwakira abantu benshi.
Hari
n’abifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kugikurikirana hifashishijwe ‘live
streaming’ ku bazaba batabashije kubona amatike.