Umuhanzi
Nyirinkindi uri mu bakunzwe mu njyana gakondo avuga ko ari ubwa mbere yagabiwe
inka ndetse ikanataha abikesheje indirimbo yahanze yitwa ‘Inkindi y’Intore’
akavuga ko byamuteye imbaraga.
‘Inkindi
y’Intore’ inidirimbo igaruka ku buzima bw’umutware Semugeshi wo mu Bufundu kuri
ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, aho igaruka ku mateka y’uburyo hari ibyo
atumvikanye n’ababazungu agashaka gucika ariko ntibimuhire bikarangira afunzwe.
Nyirinkindi yatangarije
umunyamakuru wa BTN Rwanda ko
icyamuteye gukora iyo ndirimbo ari uko yakunze kuyumvana abasaza bari mu myaka
ya za 80 mu bitaramo, akaza kubegera bakamufasha kuyimenya neza.
Yagize ati:
“Nakunze kuyumva mu bitaramo abasaza n’abakecuru bayiririmba ariko sinyumve
ahandi binsaba kubegera bambwira ko nabo bakuze bayumva gutyo aho wayumvanaga
umuntu ejo ikimuka ukayumvana abandi ibinyejana bigenda biyihererekana ibitero
bikibagirana. Bintera gufata umwanya ndabegera bamfasha kwegeranya ibitekerezo
nyikora mu buryo bugezweho kugira ngo nsigasire ayo mateka.”
Ni indirimbo
imaze iminsi igera muri itanu ayishyize hanze akavuga ko uretse kuba yumva
yarantanze umusanzu mu kubungabunga amateka yanishimiye ko ari cyo gihangano
akoze umuntu akagikunda akanamugabira.
Ati:
“Ni indirimbo yakiriwe inakundwa cyane n’abantu bakuru bari mu myaka 30-80
kuzamura kuko hari abavuga ko bari barabuze aho bayikura icyakora biracyari
ikibazo ku bakiri bato kuko batumva ibyo turirimba ikindi ni uko ari yo
ndirimbo mu zo nakoze umuntu akayikunda ku rwego angabira, ubu inka
yaranatashye.”
Nyirinkindi
avuga ko amakuru yasomye agaragaza ko ‘Inkindi y’intore’ ari umutware Semugeshi
wo mu Bufundu mwene Nsekaboro wa Sentimbo ya Kazenga, bagakomoka kwa Kigeli
Ndabarasa, uwo Semugeshi akaba yaravutse mu 1890 aza kugabirwa umusozi w’u
Bufundu mu 1931.
Nyuma mu
kwezi k’Ukwakira 1943 yaje kwamburwa uwo musozi n’abazungu bitewe n’uko
atumvaga neza gahunda yabo yo kwaka umusoro asimburwa na Rutaremara; uretse
kwamburwa umusozi w’u Bufundu abazungu batanze itegeko ry’uko afatwa
agafungwa imyaka 8 nyuma aza kwitaba Imana.
Iyo ndirimbo igaragaza uburyo Umutware Semugeshi yagerageje guhunga mbere y’uko afungwa ariko bikanga byose bikarangira afunzwe. Nyirinkindi asaba urubyiruko kumva iyo ndirimbo kugira ngo basobanukirwe amateka y’u Rwanda kugira ngo bibafashe gusobanukirwa amateka y’Igihugu bagomba kurinda no guteza imbere.
Like This Post? Related Posts