Umuyobozi
Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yavuze ko irushanwa rya Basketball Africa
League (BAL) rikomeje kwaguka ku rwego rudasanzwe, haba mu mikinire, ubwitabire
bw’abafana ndetse no kwamamara ku rwego mpuzamahanga.
Yabigarutseho
mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mbere y’itangira ry’iyi mikino iri kubera
i Kigali mu nyubako ya BK Arena kuva ku wa 22 – 31 Gicurasi 2026.
Clare
Akamanzi, yavuze ko BAL ikomeje kuba kimwe mu bikorwa bya siporo n’imyidagaduro
biri gutera imbere cyane muri Afurika.
Yavuze ko
amarushanwa yabereye muri Maroc na Afurika y’Epfo yitabiriwe n’abafana barenga
ibihumbi 75, ndetse ko igurishwa ry’amatike ryikubye kabiri muri ibyo bihugu.
Akamanzi
yavuze kandi ko imikino ya BAL ubu ireberwa mu bihugu n’uturere birenga 200 ku
Isi, ndetse ko umubare w’abayikurikirana wazamutseho 1000% mu mwaka umwe gusa.
Yagize ati:
“Twabonye abafatanyabikorwa 20 bashya twinjirana muri uru rugendo rwo kubaka
BAL nk’igikorwa cyihariye cya siporo muri Afurika.”
Yakomeje avuga
ko BAL itakiri Basketball gusa, ahubwo yahindutse urubuga ruhuza siporo n’umuco
wa Afurika binyuze mu muziki, imideli, imyidagaduro n’imibereho y’abaturage.
Mu rwego rwo
kwidagadura, ibyamamare n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika barimo Joshua
Baraka, Bien Aime, bazasusurutsa abazitabira iyi mikino muri BK Arena mu mpera
z’iki cyumweru.
Perezida wa
BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko urwego rw’imikinire rwagaragaye muri uyu
mwaka rwatanze icyizere gikomeye ku hazaza ha Basketball muri Afurika.
Yavuze ko
amarushanwa ya Kalahari Conference yabereye Pretoria yaranzwe n’imikino
iterwamo amanota menshi, aho imikino 11 muri 15 yarangiye amakipe atsinda
amanota arenga 100, ndetse hanaboneka “triple-double” ya mbere mu mateka ya
BAL.
Fall yavuze
ko iterambere rya BAL riri guterwa n’uko amakipe agenda arushaho kwiyubaka,
gushaka impano nziza no kuzamura urwego rw’abatoza n’abasifuzi binyuze mu
bufatanye na FIBA ndetse na gahunda zitandukanye zo guhugura abatoza.
Yanagarutse
kuri gahunda ya “Elevate” igamije kuzamura impano z’abakiri bato bo muri
Afurika, avuga ko abakinnyi umunani banyuze muri iyo gahunda bari gukina aya
marushanwa ya nyuma.
Perezida wa
BAL yavuze ko abafana bazaryoherwa n’iyi mikino, cyane cyane ko harimo amakipe
akomeye nka Al Ahly na Petro de Luanda yegukanye BAL mu myaka ishize, ndetse
n’andi makipe mashya yinjiye muri aya marushanwa.
Yashimangiye
ko BAL idashaka guteza imbere Basketball gusa, ahubwo ishaka no kugira uruhare
mu iterambere ry’urubyiruko n’imibereho myiza y’abaturage.