Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko hashingiwe ku bugenzuzi rwakoze mu rwego rwo kugenzura iyuzuzwa ry’Ibisabwa
mu bukerarugendo n’amahoteli rwafashe icyemezo cyo gufungwa ibigo bikurikira ibigo
bikurikira by’agateganyo kubera kutuzuza ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.
Nkuko bivugwa muri
ito tangazo RDB yashyize ku mbuga nkoranyambaga zarwo ibigo
byani Century Park Hotel &Residence iherereye I Nyarutarama mu mujyi wa
Kigali,Dove Luxury Hotel yo mu karere ka
Gicumbi ,HighlandResort Ltd yo muri Rulindo na Nengo Eden Park Hotel
yo mu karere ka Rubavu
Iri tangazao rivuga ko
gufunga ibyo bio by’agateganyo
bigamije guha umwanya izi hotel ngo
zikemura ibibazo byagaragaye by’imikorere itanoz kubirebana nimpushya zo gukora ,Isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa
,umutekano muri rusange ,Ireme rya
serivisi n’Ibi bisabwa mu cyiciro barimo .
Ibigo byose
byafatiwe ibyemezo byasabwe
guhagarika imirimo yose irebana na hoteli n’ubukerarugendo mu gihe
bizaba bifunze kandi ntibishobora gusubukura imirimo mbere y’uko bitanze ibimenyetso bifatika byerekana ko
amakosa yakosow kandi byamaze kugenzurwa
n’inzego zibifitiye ububasha .
RDB iributsa
n’ibindi bigo byose byakira abantu
kubahirizamu buryo bwuzuje ibisabwa byose
bijyanye n’ubukerarugendo,amahoteli ,isuku,umutekano,ubuziranenge bw’ibiribwa
n’itangwa rya serivisi .
Yakomeje isaba
abafite amahoteli kubahiriza ibisabwa
kuko ari ingenzi cyane kurinda abashyitsi, abakozni n’abaturage muri
rusange kandi bishiminngira
ireme n’icyizere by’urwego rw’amahoteli n’Ubukerarugendo
Rdb yasoje imenyesha ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibisabwa kandi izafata ingambazikwiye zirebana n’amategeko aho bizaba ari ngombwa .