• Imikino / FOOTBALL

 

Uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd rwatangaje ko rwahagaritse burundu imikoranire rwari rumaranye imyaka 12 n’Ikipe ya Rayon Sports, yari isanzwe ibaye umuterankunga wayo mukuru.

Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo SKOL yashyize hanze ku wa 8 Kamena 2026, ivuga ko amasezerano yari afitanye n’iyi kipe “yageze ku musozo”, bityo impande zombi zikumvikana ko ubufatanye burangiye.

Uko imikoranire yatangiye

Ku wa 15 Gicurasi 2014, Rayon Sports yasinyanye amasezerano ya mbere na SKOL, yari afite agaciro k’imyaka itatu, aho SKOL yiyemezaga gutanga miliyoni 47 Frw ku mwaka nk’inkunga.

Mu 2017, iyi mikoranire yaravuguruwe hasinywa andi masezerano mashya y’imyaka itanu, aho inkunga yazamuwe igera kuri miliyoni 66 Frw ku mwaka.

Uruhare SKOL yagize mu ikipe ya Rayon Sports

Mu gihe cy’iyo mikoranire, SKOL ntiyagarukiye gusa ku nkunga y’amafaranga. Yagiye inatanga ibikoresho bitandukanye bifasha ikipe mu myitozo no mu mikino, ndetse inatanga miliyoni 1 Frw buri kwezi ku bikoresho byamamazaga ikirango cyayo ku modoka za Rayon Sports.

SKOL kandi yagiraga uburyo Rayon Sports ishobora kuguza amafaranga mu gihe habayeho ibikenewe byihutirwa, bikazishyurwa hakurikijwe amasezerano y’impande zombi.

Iyo kipe yahawe kandi ibihembo byihariye, birimo miliyoni 6 Frw igihe yegukanye Igikombe cy’Amahoro, ndetse n’inkunga ya miliyoni 20 Frw buri mwaka yo kugura imyambaro y’ikipe.

Mu bikorwa remezo, ku wa 29 Nzeri 2017 SKOL yafunguye ikibuga cy’inyatsi cyubatswe i Nzove gifite agaciro kagera kuri miliyoni 100 Frw, nyuma igishyikiriza Rayon Sports.

Iki kibuga cyafashije ikipe mu myitozo kuko mbere yakodeshaga ibindi bibuga nka Stade Mumena, yari isanzwe igura ibihumbi 200 Frw ku kwezi.

SKOL yanashyizeho “Rayon SKOL Bar” aho abakunzi b’ikipe bateraniraga, amafaranga akinjira agafasha ikipe. Mu 2020 kandi, SKOL yahaye Rayon Sports amacumbi yo kwakira abakinnyi agenewe abantu 40.

Imikoranire ya nyuma n’icyerekezo gishya

Ku wa 08 Nyakanga 2022, impande zombi zongeye gusinyana amasezerano mashya y’imyaka itatu afite agaciro k’arenga miliyari 1 Frw, ari na yo yari asoje ubu.

Muri Gashyantare 2026, Rayon Sports yari yarasinyanye amasezerano mashya ya miliyari 5.1 Frw n’isosiyete yo muri Tanzania ya Jayrutt Investment Ltd, azamara imyaka itanu.

Iyi kipe izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2026/27, mu gihe havugwa abandi baterankunga bashya bashobora kuyiyongera, barimo n’Bank of Kigali, nubwo iyi banki itarabitangaza ku mugaragaro.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, aherutse kuvuga ko ibijyanye n’imikoranire n’amakipe bitazatangazwa kugeza igihe kibaye gikwiye, ashimangira ko ubu BK yibanze ku bikorwa bya shampiyona y’imbere mu gihugu.


SKOL yahagaritse burundu imikoranire na Rayon Sports nyuma y’imyaka 12


Uyu mwaka, Ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagore, ku nshuro ya 6 yikurikiranya, nayo yafashaga na SKOL 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments