Umuvugizi wa
Rayon Sports, Gakwaya Olivier, avuga ko batatandukanye burundu na Skol Brewery
bari bamaze imyaka 12 bafite imikoranire nk’umuterankunga mukuru, ahubwo ko
bari mu biganiro by’imikoranire mishya kandi bizeye ko impande zizumvikana.
Ibi Gakwaya
yabitangarije Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kamena,
nyuma y’aho ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2026, Uruganda rwa Skol
rutangaje ko iyi mikoranire yageze ku musozo, nyuma yo kurangira kw’amasezerano
bari bafitanye kuva muri Gicurasi 2024, ariko akaba yaragiye avugururwa.
Muri iyi baruwa,
uru ruganda rwavuze ko rwishimira imikoranire yaranze impande zombi mu myaka 12
bari bamaranye, ndetse ko rufite icyizere cyo gukomeza gukorana n’ikipe ya
Rayon Sports, ibisobanuye ko impande zombi zitatandukanye mu buryo bwa burundu.
Ibi kandi
byanashimangiwe n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, wabwiye Radio
Rwanda ko abantu batarimo gusobanura neza ibaruwa.
Ati “Mwabonye
ko yasinyweho n’impande zombi. Hari inama yabaye ejo yo kuvuga kuri evaluation
(isuzuma) yakozwe nk’uko byari biteganijwe mu masezerano hagati ya Skol na
Rayon Sports ko ‘mu mwaka wa 2026 hari evaluation igomba gukorwa, impande zombi
zikareba imikoranire mishya cyangwa se zikareba ugutandukana’.”
Yakomeje
agira ati “Icyabaye ejo rero twarebye kuri iyo assessment (isuzuma) buri
ruhande rugenda rugaragaza ibyo ruvuga ko bitagenze neza, ari nabyo
byaganishije ku mwanzuro ko habaho imikoranire mishya; ni ukuvuga ngo
imikoranire yari isanzwe igomba guhinduka. Skol yatanze proposal
(icyifuzo/imbanzirizamushinga) y’uko iyo mikoranire mishya yaba iteye, ari
nacyo tugiye kwicara tukaganira nka Rayon Sports tukareba icyo iyo proposal
tukagira icyo tuyisubizaho. Ibyo tuzemeranywa akaba ari byo tuzagenderaho mu
gihe kizaza.”
Abajijwe
niba bashobora no kutumvikana, Gakwaya yavuze ko ‘byumvikana’ ariko ko nabo
bagiye kugaragariza Skol ibyifuzo bya Rayon Sports, kandi ko badateganya ko
batazakorana kuko bizeye ko bazumvikana, bagakorana kuko umufatanyabikorwa aba
atari igihombo kuri bo; anaboneraho kwizeza abakunzi ba b’iyi kipe ko bazagira
aho bazahuriza n’uyu mufatanyabikorwa bagakorana.
Like This Post? Related Posts