• Imyidagaduro / ABAHANZI

Iradukunda Diane, uzwi ku izina rya Didi Love ku mbuga nkoranyambaga, wavuzwe cyane mu rukundo n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier,  yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi.

Ibi birori byabaye nyuma yo kwambikwa  impeta no gusezerana mu mategeko na  Johnkinsley Nwanko ukomoka muri Nigeria 

Urukundo rw’aba bombi rwasakaye cyane mu itangazamakuru nyuma y'uwo muhango wabereye nigeria aribwo benshi bamwifurije urugo ruhire 

 Ibyo birori byitabiriwe n'abantu benshi bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro nka Joxy Parker ,Dj Briann3 na bandi benshi .

Mu kiganiro yagiranye na Kigalihit yavuze nyuma y'ibyavuzwe byo atabihaye agaciro ubu akaba yitaye ku rugo rwe ndetse n'ibikorwa afite mu Rwanda 

Biteganyijwe ko umuhango wo gusaba no gukwa uzabera muri Garden Park mu Mujyi wa Kigali ku i Rebero ku wa 28 Kamena 2026.






 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments