Umugabo witwa Ndayisaba Napoleon w'imyaka 41 y'amavuko, wakoraga akazi ko gutwara abantu kuri moto, mu Murenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera, yapfuye urupfu rutunguranye bitera urujijo abaturage.
Ibi byabereye mu Kagari ka Kagomasi, mu Murenge wa Gashobora, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y'Iburasirazuba, ku wa 15 Kamena 2026.
Abo mu muryango we bavuga ko baheruka kubona nyakwigendera mu masaha ya mugitondo cyo ku wa 14 Kamena 2026, ubwo yajyanaga umugenzi mu Murenge wa Mbyo ariko baza gutungurwa ni uko atagarutse.
Umubyeyi we (Nyina) aganira na BTN yagize ati:"Yamugejeje kuri Mbyo mu ma Saha ya Saa Yine ,(10h00') ahita asubira inyuma arataha ariko ntiyagarutse mu rugo. Umugore we yaduhamagaye Saa Kumi atubwira ati nubwo muryamye ariko umugabo wanjye ntiyaraye mu rugo. Turamubwara duti ubwo araza na we ati oya ntabwo ari buze."
Yakomeje avuga ko bahise bafata icyemezo cyo kujya kumushaka biza kurangira basanze yishwe n'abagizi ba nabi bataramenyekana nubwo bumvika bavuga ko atari ubwa mbere yarategewe mu nzira n'abashaka kumugirira nabi kuko no mu minsi ishize hari uwamuteze ariko afatwa n'inzego z'ibanze.
Nyuma yo gufatwa haje kubaho kumvikanisha abo bombi, gusa, abaturage barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse no kuri uwo muntu mbere kugira ngo hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Hamudun Twizeyimana, yemeje aya makuru avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.
Yagize ati:"Umurambo wagaragaye ku muhanda, nta bikomere wari ufite cyangwa ngo ugaragaze ikintu icyari cyo se. Ubu iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyamwishe."
Yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.