• Imikino / FOOTBALL


Rutahizamu w’ikirangirire w’Argentina, Lionel Messi, yanditse amateka mashya mu mupira w’amaguru nyuma yo kunganya umuhigo w’ibitego byinshi byatsinzwe mu mateka y’Igikombe cy’Isi, ubwo yafashaga Argentina kunyagira Algeria ibitego 3-0 mu mukino wa mbere w’iri rushanwa.

Messi wakinaga umukino wa 200 mu ikipe y’igihugu cye, yatsinze ibitego bitatu (hat-trick) bwa mbere mu mateka ye mu mikino y’Igikombe cy’Isi. Ibi byamuhesheje kugera ku bitego 16 amaze gutsinda muri iri rushanwa, ahita anganya umuhigo wari usanzwe ufitwe n’uwahoze ari rutahizamu w’u Budage, Miroslav Klose.

Aya mateka aje hashize imyaka 20 kuva Messi atsinze igitego cye cya mbere mu Gikombe cy’Isi, mu mukino wahuje Argentina na Serbia and Montenegro mu mwaka wa 2006.

Uyu mukinnyi w’imyaka 38 y'amavuko, wegukanye Ballon d’Or umunani, yongeye kwerekana ko akiri umwe mu bakinnyi bakomeye isi y’umupira w’amaguru yagize, ayobora Argentina mu ntsinzi ikomeye yatanze ubutumwa bukomeye ku makipe bahanganye muri iri rushanwa.

Nubwo amanota agaragaza ko Argentina yatsinze yisanzuye, ntabwo byari byoroshye kuko Algeria yabanje kwihagararaho. Gusa ubunararibonye bwa Messi n’ubushobozi bw’abakinnyi bagenzi be byatumye ikipe yegukanye Igikombe cy’Isi giheruka ibona intsinzi y’agaciro.

Iyi ntsinzi kandi yaciye akandi gahigo kuri Argentina, kuko ari bwo bwa mbere itsinze umukino wayo wa mbere mu Gikombe cy’Isi iri ku mwanya w’ikipe ifite igikombe giheruka. Mu bihe byashize, yari yaratsinzwe imikino yayo ya mbere mu marushanwa yo mu 1982 no mu 1990 nubwo yari ifite igikombe giheruka.

Nyuma y’iyi ntsinzi, Argentina ikomeje gutanga icyizere cyo kuba igihugu cya gatatu mu mateka cyashobora kwisubiza Igikombe cy’Isi nyuma yo kucyegukana mu irushanwa ryabanje, mu gihe Messi akomeje kwandika amateka azahora yibukwa mu mupira w’amaguru ku rwego rw’isi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments