• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Amasasu menshi yumvikanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane hafi y’Diori Hamani International Airport iherereye mu murwa mukuru wa Niamey, nk’uko byemejwe n’abaturage batandukanye bavuganye n’itangazamakuru kuri telefone.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko urusaku rw’amasasu rwatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku isaha yaho (06h00), kandi nyuma y’amasaha abiri rwari rugikomeje, ibintu byatumye abaturage batangira kugira impungenge z’uko hashobora kuba habaye igitero gishya cy’imitwe y’iterabwoba ikorera mu karere ka Sahel.

Abaturage batuye hafi y’ikibuga cy’indege bavuga ko amasasu yavaga hafi y’irembo rikuru ryinjira ku kibuga cy’indege, ahari ikigo gishinzwe kugenzura no gusaka abantu n’ibinyabiziga. Ku mbuga nkoranyambaga na ho hakwirakwijwe amakuru avuga ko hashobora kuba hakoreshejwe intwaro ziremereye, ndetse ko inzego z’umutekano zahise zohereza abasirikare benshi muri ako gace no kugakikiza kugira ngo zigenzure uko ibintu byifashe.

Ibi bibaye nyuma y’igitero gikomeye cyabaye mu mpera za Mutarama uyu mwaka, ubwo ikibuga cy’indege cya Niamey hamwe n’ikigo cya gisirikare kiri hafi yacyo byagabwaho igitero cyamaze amasaha menshi. Nyuma y’icyo gitero, umutwe wa Islamic State ni wo waje kukiyitirira.

Icyo gitero cyakomerekeyemo abantu benshi ndetse cyangiza ibikorwa remezo bitandukanye. Icyo gihe ubuyobozi bwa Niger bwemeye ko hari intege nke zari mu mutekano w’icyo gice, bunavuga ko intego y’abagabye igitero yari ugusenya ubushobozi bw’ingabo mu bijyanye n’indege za gisirikare.

Nyuma y’icyo gitero, ubutegetsi bwa gisirikare bwafashe ingamba zikomeye zirimo kwagura uruzitiro rukikije ikibuga cy’indege, gushyiraho amagana ya camera zicunga umutekano no gusenya uduce tumwe twafatwaga nk’ahashobora kwihishamo abagizi ba nabi hafi y’ikibuga cy’indege.

Niger iyobowe n’ubutegetsi bwa gisirikare kuva habaho ihirikwa ry’ubutegetsi muri Nyakanga 2023. Nubwo ingabo zikomeje ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, igihugu kiracyahanganye n’ibitero by’umutekano muke bikorwa n’imitwe irimo Islamic State ndetse na Jama'at Nasr al-Islam wal Muslimin, ikorera no muri Mali na Burkina Faso.

Ku rwego rwa dipolomasi, Niger yahagaritse ubufatanye bwa hafi yari ifitanye n’Ubufaransa ibushinja gufasha imitwe yitwaje intwaro, ibyo Paris yakomeje guhakana. Kuva icyo gihe, ubuyobozi bwa Niger bwatangiye gukorana cyane n’ibihugu birimo Russia, Turkey na Iran.

Kugeza ubu, nta tangazo riratangazwa n’inzego z’umutekano ku cyateye urwo rusaku rw’amasasu cyangwa niba hari abantu baguye cyangwa bakomeretse muri ibyo bikorwa. Abaturage basabwe gukomeza kuba maso no gukurikiza amabwiriza y’inzego z’umutekano.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments