Inteko
Ishinga Amategeko y’Umutwe w’Abadepite muri Zimbabwe yemeje umushinga
w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga uzwi nka Constitution Amendment Bill No. 3,
umwe mu mishinga y’amategeko uteje impaka zikomeye mu gihugu kuva Itegeko
Nshinga rishya ryemezwa mu mwaka wa 2013.
Uyu mushinga
urimo impinduka zikomeye ku mikorere ya demokarasi n’imiyoborere y’igihugu, aho
bamwe bawufata nk’intambwe igamije gushimangira ituze rya politiki, mu gihe
abandi bawubona nk’uburyo bwo gukomeza guha ubutegetsi ishyaka riri ku
butegetsi.
Kimwe mu
bintu by’ingenzi bikubiye muri uyu mushinga ni uguhindura igihe manda za
Perezida n’iz’Abadepite zimara. Kugeza ubu, Itegeko Nshinga rya Zimbabwe
riteganya ko Perezida n’Abadepite batorerwa manda y’imyaka itanu.
Ariko uyu
mushinga uteganya ko iyo manda yazongerwa ikagera ku myaka irindwi.
Mu gihe uyu
mushinga waba itegeko, manda ya Perezida Emmerson Mnangagwa yari kuzarangira mu
2028 ishobora gukomeza kugeza mu mwaka wa 2030.
Ibi byatumye
abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ari uburyo bwo kongera igihe cy’umukuru
w’igihugu ku butegetsi binyuze mu guhindura amategeko.
Ikindi gice
cyakuruye impaka nyinshi ni icyerekeye uburyo Perezida yatorwa.
Kuva
Zimbabwe yabona ubwigenge, abaturage ni bo bajyaga bitorera Perezida binyuze mu
matora rusange. Ariko uyu mushinga uteganya ko Perezida atazongera gutorwa
n’abaturage mu buryo butaziguye.
Ahubwo,
Perezida yajya atorwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu nama ihuriweho n’Abadepite
n’Abasenateri nyuma y’amatora rusange.
Abasesenguzi
benshi bavuga ko iri hinduka rishobora kugira ingaruka zikomeye ku buryo
demokarasi ikora muri Zimbabwe, cyane cyane kubera ko ishyaka riri ku
butegetsi, ZANU-PF, rifite ubwiganze bukomeye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Niba iri
tegeko ryemezwa uko riteye, bishobora gutuma ishyaka rifite imyanya myinshi mu
Nteko ari ryo rikomeza kugena Perezida wa Repubulika.
Nyuma yo
kwemezwa n’Umutwe w’Abadepite, uyu mushinga ugomba gusuzumwa no gutorerwa muri
Sena mbere yo kuba itegeko.
Hagati aho,
abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa
muntu bamaze kugeza ibirego mu nkiko, bavuga ko uyu mushinga ushobora
kunyuranya n’amahame amwe n’amwe y’Itegeko Nshinga yashyizweho mu 2013.
Abawurwanya
bavuga ko hari ingingo z’Itegeko Nshinga zagenewe kubuza abayobozi bari ku
butegetsi guhindura amategeko mu nyungu zabo bwite, cyane cyane ku bijyanye
n’igihe bamara ku butegetsi.
Mu myaka
yashize, Perezida Mnangagwa yakunze kwiyita umuyobozi wubahiriza Itegeko Nshinga
n’amahame ya demokarasi.
Ariko
abatavuga rumwe na we bavuga ko impinduka ziteganywa n’uyu mushinga zinyuranye
n’uwo murongo, kuko zishobora kugabanya uruhare rw’abaturage mu guhitamo
umuyobozi w’igihugu.
Ku rundi
ruhande, bamwe mu bayobozi ba ZANU-PF bavuga ko iri vugurura rigamije kunoza
imikorere y’inzego za leta no kugabanya ibibazo biterwa n’amatora akunze
gutwara amafaranga menshi.
Ibyo muri
Zimbabwe bikomeje gukurikiranwa n’ibihugu byinshi byo muri Afurika ndetse
n’imiryango mpuzamahanga.
Benshi mu
bakurikiranira hafi ibya politiki ya Zimbabwe bavuga ko uyu mushinga ushobora kugira
ingaruka zirenze imbibi za Zimbabwe, kuko ushobora gutanga urugero ku bindi
bihugu bifite ibiganiro birebana no guhindura amategeko agenga manda z’abayobozi
cyangwa uburyo bwo gutora abakuru b’ibihugu.
Mu mateka ya
Afurika, ibihugu byinshi byagiye bihindura amategeko kugira ngo abayobozi
bakomeze kuguma ku butegetsi cyangwa bahindure uburyo bwo gutorwa. Ibyo byagiye
bikurura impaka zikomeye hagati y’abashyigikiye izo mpinduka n’abazifata
nk’inyuranyije n’amahame ya demokarasi.
Mu gihe Sena
itarafata umwanzuro wa nyuma ndetse n’inkiko zikaba zikiri gusuzuma ibirego
byatanzwe, amaso ya benshi akomeje kureba uko iki kibazo kizagenda n’ingaruka
gishobora kugira ku hazaza h’imiyoborere ya Zimbabwe no ku rugendo rwa
demokarasi ku mugabane wa Afurika.