Ku wa 18
Kamena 2026, habaye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Barack Obama Presidential
Center, ikigo cyubatswe mu mujyi wa Chicago kigamije kubungabunga umurage wa
Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, no gukomeza
guteza imbere ibikorwa by’uburere mboneragihugu, ubuyobozi n’iterambere
ry’abaturage.
Iki kigo
kiri muri Jackson Park ku ruhande rw’amajyepfo ya Chicago, ahantu hafitanye
isano ikomeye n’amateka ya Obama kuko ari ho yatangiriye ibikorwa bye bya
politiki n’ubukangurambaga bwamugejeje ku buyobozi bw’Igihugu.
Mu gihe
ibigo byinshi byahoze ari ibya ba Perezida ba Amerika byibanda cyane ku bubiko
bw’inyandiko n’ibikoresho by’amateka, Obama Presidential Center yo yashyizweho
nk’ikigo cy’umuco n’ubukangurambaga bw’abaturage. Kirimo inzu ndangamurage,
icyumba kinini cy’ibitaramo n’inama, ibibuga by’imyidagaduro n’imikino,
ubusitani, ishami ry’isomero rya Chicago ndetse n’ahantu hagenewe gahunda zo
guteza imbere urubyiruko.
Abayobozi ba
Obama Foundation bavuga ko intego y’iki kigo atari ugusigasira gusa amateka ya
Obama, ahubwo ari ugutera abantu imbaraga zo kugira uruhare mu kubaka
demokarasi no gukemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda... pardon, mu
miryango yabo no mu bihugu byabo.
Ikintu
gikurura amaso cyane kuri iki kigo ni umunara munini wubatswe mu mabuye ya
granite ufite amagorofa umunani, ukaba ari wo mutima w’inzu ndangamurage yacyo.
Uwo munara ugaragaza ubuzima bwa Barack Obama na Michelle Obama, ibikorwa byabo
ndetse n’ingaruka ubuyobozi bwabo bwagize ku mateka ya Amerika.
Muri iyo nzu
ndangamurage harimo ibintu byinshi by’amateka birimo ibihembo Obama yahawe,
ibikoresho byifashishijwe mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu 2008, amafoto,
amashusho n’ibindi byerekana urugendo rwe kuva akiri umukozi ushinzwe ibikorwa
by’abaturage muri Chicago kugeza abaye Perezida wa Amerika wa mbere
w’umwirabura.
Umuhango wo
gutaha iki kigo witabiriwe n’abahoze ari ba Perezida ba Amerika barimo Bill
Clinton, George W. Bush na Joe Biden, hamwe n’abahoze ari ba Madamu ba Perezida
n’abayobozi mpuzamahanga batandukanye.
Uyu muhango
wanaranzwe n’ibitaramo by’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo Stevie
Wonder, John Legend, Jennifer Hudson, Bruce Springsteen na Bono.
Mu ijambo
rye, Barack Obama yasabye abaturage gukomeza kurinda demokarasi no kugira
uruhare mu bibazo byugarije sosiyete, avuga ko iki kigo kigamije gufasha abantu
bose kumva ko bashobora kugira uruhare mu mpinduka nziza.
Iki kigo
cyatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni 850 z’amadolari ya Amerika, kikaba
cyitezweho kwakira abasura barenga miliyoni imwe buri mwaka. Abasesenguzi
bavuga ko kizafasha guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n’akazi ku baturage
bo mu gace ka South Side ya Chicago, kamaze imyaka myinshi karangwa n’ibibazo
by’ubukungu.
Nubwo
umushinga wahuye n’imbogamizi zirimo ibirego by’ubukererwe mu bwubatsi
n’amakimbirane y’abakora imirimo y’ubwubatsi, abayobozi ba Obama Foundation
bavuga ko iki kigo ari ishoramari rizagira uruhare runini mu iterambere ry’ako
gace mu myaka iri imbere.
Obama
Presidential Center ifunguriwe abaturage guhera ku wa 19 Kamena 2026, umunsi
wizihizwaho Juneteenth muri Amerika. Abayiteguye bavuga ko ari ahantu hagamije
guhuza amateka, umuco, uburezi n’ubuyobozi kugira ngo urubyiruko n’abaturage
muri rusange babone aho bakura isomo ryo kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza
heza.
Iki kigo
gifatwa nk’imwe mu mishinga ikomeye yasizwe na Barack Obama na Michelle Obama
nyuma yo kuva ku buyobozi bwa Amerika, kikaba cyitezweho gukomeza kubungabunga
amateka yabo no gukangurira ibisekuru bizaza gukorera impinduka nziza mu
muryango mugari w’abatuye isi.