Abdallah
Murenzi uyobora Rayon Sports by’agateganyo na Komite ye batangaje ko iyi kipe
igiye gukorana na Banki ya Kigali nk’umuterankunga mukuru mu myaka itanu iri
imbere.
Ubu
bufatanye buratangirana n’umwaka wa Shampiyona ya 2026/2027, abakinnyi ba Rayon
bakazakina bambaye imyenda iriho ikirango cya BK ku myambaro yabo aho bari bose
mu myitozo cyangwa mu mukino.
Perezida
w’agateganyo wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah ati: “Uyu mwaka tuzakorana na BK
kuko twasinyanye amasezerano. Mu minsi iri mbere tuzageza ku bakunzi b’umupira
w’amaguru n’Aba-Rayons muri rusange iby’iyo mikorere. BK niyo tuzabona uyu
mwaka imbere ku mwambaro.” Abdallah Murenzi uyobora Rayon Sports by’agateganyo
na Komite ye batangaje ko iyi kipe igiye gukorana na Banki ya Kigali nk’umuterankunga
mukuru mu myaka itanu iri imbere.
Ubu
bufatanye buratangirana n’umwaka wa Shampiyona ya 2026/2027, abakinnyi ba Rayon
bakazakina bambaye imyenda iriho ikirango cya BK ku myambaro yabo aho bari bose
mu myitozo cyangwa mu mukino.
Perezida
w’agateganyo wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah ati: “Uyu mwaka tuzakorana na BK
kuko twasinyanye amasezerano. Mu minsi iri mbere tuzageza ku bakunzi b’umupira
w’amaguru n’Aba-Rayons muri rusange iby’iyo mikorere. BK niyo tuzabona uyu
mwaka imbere ku mwambaro.”
Yavuze ko
muri icyo gihe batazareka gukorana burundu na Skol yari isanzwe ari
umuterankunga mukuru wa Rayon ahubwo ngo bizakorwa mu bundi buryo.
Abakurikiranira
hafi ibya siporo mu Rwanda bavuga ko imikoranire ya BK na Rayon iri mu rwego
rwo gufasha iyi kipe isanganywe abafana benshi mu gihugu gukomeza kubona
amakoro atuma yihaza mu byo ikeneye, kandi bigatuma na Banki ya Kigali( niyo
nini kurusha izindi) ikomeza kwaguka mu rwego rw’imari.