Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye gutangaza ko itemeranya n’umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi n’ubutegetsi bwe wo guhindura Itegeko Nshinga ryatowe ku wa 18 Gashyantare 2006, ivuga ko icyo gikorwa gishobora guteza igihugu umwuka mubi wa politiki no guhungabanya ubumwe bw’Abanyekongo.
Mu itangazo ryasohowe n’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC (CENCO), iyi Kiliziya yavuze ko Itegeko Nshinga ririho ubu ari umusingi ukomeye wubakiyeho Repubulika ya Congo nyuma y’imyaka myinshi igihugu cyanyuzemo mu ntambara, amakimbirane ya politiki n’ibibazo by’umutekano byahitanye abantu benshi ndetse bigatuma abaturage benshi bava mu byabo.
Umunyamabanga Mukuru wa CENCO, Musenyeri Donatien Nshole, yatangaje ko ibikorwa biri gukorwa byo gutegura impinduka mu Itegeko Nshinga bigaragaza ubushake bwo guhindura amategeko hagamijwe korohereza Perezida uri ku butegetsi gukomeza kuyobora igihugu binyuze mu zindi manda, ibintu Kiliziya ivuga ko bishobora guteza amakimbirane n’ukutizerana mu nzego za politiki.
CENCO yibukije ko Itegeko Nshinga rya 2006 ryagezweho nyuma y’ubwumvikane bukomeye hagati y’impande zitandukanye za politiki n’izari zarashyamiranye mu gihugu.
Yavuze ko ari inyandiko y’amateka yagaruye icyizere mu Banye-Congo nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo, bityo ko kurihindura hagamijwe inyungu za politiki byaba ari ugusenya urufatiro rwubakiyeho amahoro n’ubumwe bw’igihugu.
Abepisikopi Gatolika bagaragaje impungenge ko impinduka nk’izo zishobora gukurura ubushyamirane bushya, kongera amacakubiri ndetse no gushyira mu kaga ubusugire bwa RDC.
Bavuze ko amateka y’ibihugu byinshi byo muri Afurika agaragaza ko guhindura amategeko Nshinga hagamijwe inyungu z’abayobozi akenshi byagiye bivamo imvururu za politiki n’umutekano muke.
Kiliziya Gatolika yashimangiye ko kuri ubu ikibazo gikomeye igihugu gifite atari uguhindura Itegeko Nshinga, ahubwo ko hakenewe ingufu nyinshi mu gushaka amahoro arambye, kurwanya ubukene, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, guhangana n’ibibazo by’umutekano muke byugarije ibice byinshi by’uburasirazuba bw’igihugu no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyekongo.
CENCO yasabye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi gushyira imbere inyungu rusange z’Abanyekongo no kwirinda ibikorwa byose byatuma igihugu gisubira mu bibazo bya politiki cyigeze kunyuramo, ishimangira ko kubungabunga Itegeko Nshinga ririho ari imwe mu nzira zo kurinda ituze n’iterambere birambye bya RDC.
Like This Post? Related Posts