U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano
ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, agenga itahuka ry’impunzi ku bushake.
Ni
amasezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere, tariki 22 Kamena 2026, i Addis
Abeba muri Ethiopia.
Aya
masezerano yasinywe nyuma y’Inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje impande zombi
uko ari eshatu aho ku ruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri
w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira.
Ibiganiro byibanze
ku kugaragaza uburemere bw’ikibazo cyo gucyura impunzi hagati y’ibihugu byombi
ndetse no gushakira hamwe igisubizo kirambye hagamijwe kwihutisha ibikorwa byo
gufasha impunzi gutaha mu bihugu byazo.
Muri iyi
nama RDC yemeye ko ku butaka bwayo hari Abanyarwanda 196.289 basaba ubuhungiro
aho muri bo 75.421 bamaze kubarurwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Ku rundi
ruhande, u Rwanda rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanye-Congo
84.456.
RDC yemeye
ko guhera mu Ukwakira 2026, izatangira gutanga ahantu h’ingenzi abo bashaka
gutaha bazajya bajyanwa.
U Rwanda na
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byihaye y’uko uyu mwaka wa 2026
impande zombi zizafatanya mu gufasha impunzi nibura 10.000 gutaha ku bushake.
Abitabiriye
iyo nama bashimangiye ko gutahuka kw’impunzi ku bushake bigomba gukorwa mu
buryo bwizewe, bubahesha agaciro kandi bushingiye ku makuru ahagije, kuko ari
imwe mu nzira z’ingenzi zo gushaka ibisubizo birambye no kubaka amahoro
arambye.
Ni mu gihe
Abanyarwanda 8.394 bamaze gutahuka bava muri RDC kuva muri Mutarama 2025,
barimo 2.347 batashye mu 2026.
Hari kandi
abandi Banyarwanda barenga 400 bamaze ukwezi kurenga bategereje gutaha, bari mu
bigo by’agateganyo muri Nord Kivu na Sud Kivu.