Ingabo hamwe
na Polisi by’u Rwanda bahaye abaturage bo mu turere twa Kirehe na Kayonza inka
n’ihene kuri uyu wa 22 Kamena 2026, mu rwego rwa gahunda y’Ibikorwa bigamije
guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (DSCOP 2026).
Iki gikorwa
cyo gutanga amatungo kizakomeza mu cyumweru cyose mu mirenge itandukanye irimo
Nasho mu Karere ka Kirehe, ndetse na Ndego, Mwili, Kabare na Rwinkwavu mu
Karere ka Kayonza.
Muri
rusange, abaturage bazahabwa ihene 910 n’inka esheshatu muri utu duce. Mu
Murenge wa Nasho honyine, abaturage batishoboye cyane cyane abahuye n’ingaruka
z’amapfa amaze igihe, bahawe ihene 100 n’inka ebyiri.
Mu muhango
wabereye i Nasho, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Iterambere
ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yashimye iki gikorwa. Yavuze ko uretse
gucunga umutekano, Ingabo na Polisi bakomeje kugira uruhare mu kuzamura
imibereho y’abaturage no gushyigikira iterambere ry’imibereho n’ubukungu.
Yagaragaje
ko itangwa ry’aya matungo ari ikimenyetso cy’ubwitange bw’inzego z’umutekano mu
gukemura ibibazo abaturage bahura na byo. Yongeyeho ko Ingabo na Polisi
banatanze serivisi z’ubuvuzi, amazi meza mu bice bifite ibibazo
by’ibikorwaremezo, ndetse n’ibindi bikorwa bifasha abaturage kandi bishyigikira
gahunda z’iterambere ry’igihugu.
Abahawe amatungo
bashimiye cyane iyi nkunga. Ndayisenga J. Bosco yavuze ko inka yahawe
izahindura imibereho y’umuryango we binyuze mu kubona amata ndetse n’ifumbire
izafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi. Nyirakamanzi Marceline yavuze ko iki
gikorwa kigaragaza umubano mwiza uri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano,
anashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku kwita ku mibereho
myiza y’abaturage.
Mu mezi
atatu ashize, ibikorwa by' Ingabo na Polisi byo gufasha abaturage mu
iterambere byibanze ku gutanga serivisi z’ubuvuzi, kubaka no gusana ibikorwa
remezo, kurengera ibidukikije no gutanga amatungo. Iyi gahunda izasozwa muri
iyi minsi iganisha ku munsi wo Kwibohora, tariki ya 4 Nyakanga.