• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 

Icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho kugeza ku wa 21 Kamena 2026 cyari kimaze kwanduza abantu 1,048, mu gihe 267 bamaze guhitanwa na cyo.

Intara ya Ituri ni yo yibasiwe cyane n’iki cyorezo, ndetse ubu cyamaze kugera no mu nkambi y’impunzi ya Kigonze i Bunia, icumbikiye abantu barenga ibihumbi 17.

Abashinzwe imicungire y’iyi nkambi batangaje ko kuva muri Gicurasi 2026 hamaze gupfiramo impunzi zigera kuri 30, nubwo icyabahitanye kitahise kimenyekana. Gusa benshi muri bo bagaragazaga ibimenyetso bihura n’ibya Ebola birimo kuruka no gucibwamo.

Ibisubizo by’ibipimo byakorewe muri laboratwari y’igihugu byemeje ko abantu babiri mu 10 bapfuye ku wa 16 no ku wa 17 Kamena bishwe na Ebola.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ryatangaje ko rihangayikishijwe cyane n’ingaruka iki cyorezo kiri kugira ku bana. Kugeza ku wa 19 Kamena 2026, nibura 15% by’abanduye Ebola bari abana, mu gihe 25% by’abahitanywe na yo na bo ari abana.

UNICEF ivuga ko abana banduye Ebola bafite ibyago byo gupfa byikubye kabiri ugereranyije n’abakuru, bitewe n’uko ubwirinzi bw’umubiri bwabo buba butarakomera bihagije.

Uretse ubuzima buri gutakarira muri iki cyorezo, Ebola ikomeje no gusenya imiryango myinshi. Mu Ntara ya Ituri honyine, abana barenga 135 bamaze kumenyekana ko bapfushije umwe cyangwa ababyeyi babo bombi bazize Ebola.

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Catherine Russell, yavuze ko abakozi b’uyu muryango bahuye n’abana benshi bapfushije ba nyina, ndetse hari n’abasigaye badafite umubyeyi n’umwe.

Yagize ati: “Abakozi bacu muri Ituri bahuye n’abana benshi bapfushije ba nyina, ndetse bamwe babuze ababyeyi bombi kubera Ebola.”

Yakomeje agira ati: “Abana ni bo bibasirwa cyane n’ingaruka z’iki cyorezo kuko ubuzima bwabo bushingira ku babitaho. Ntibashobora gutandukana n’ababyeyi cyangwa abavandimwe babo nk’uko bishoboka ku bakuru.”

Abana 135 bamaze kumenyekana muri Ituri, cyane cyane mu duce twa Mongbwalu, Rwampara na Bunia, bari guhabwa ubufasha bwihariye burimo kwita ku buzima bwo mu mutwe, serivisi z’ubuvuzi ndetse no gushakirwa imiryango yabafasha gukomeza kubaho neza.

UNICEF kandi yatangaje ko yashyigikiye ishyirwaho ry’urugo rwa mbere rwita ku mpinja n’abana bato mu gihe ababyeyi babo bari kuvurirwa mu bigo byita ku barwaye Ebola. Uyu muryango uvuga ko hari gahunda yo gufungura izindi ngo ebyiri mu gihe cya vuba kugira ngo hafashwe abana benshi kurushaho.

Mu gihe icyorezo gikomeje gukaza umurego muri RDC, inzego z’ubuzima n’imiryango mpuzamahanga zikomeje gusaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo hagabanywe ubwandu n’impfu bikomeje kwiyongera.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments