• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ibigo by’amashuri birenga 300 mu Bwami bw’u Bwongereza byafunzwe by’agateganyo kubera ubushyuhe bukabije bukomeje kwibasira iki gihugu, aho abashinzwe iteganyagihe bavuga ko bushobora kurenga dogere selisiyusi 35°C muri iki Cyumweru.

Amakuru yatangajwe na BBC agaragaza ko amashuri 312 yo mu turere dutandukanye tw’u Bwongereza yahisemo gufunga imiryango yayo mu rwego rwo kurinda abanyeshuri n’abarimu ingaruka zaterwa n’ubu bushyuhe budasanzwe.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe mu Bwongereza (Met Office), cyatanze impuruza y’ubushyuhe bukabije izatangira gukurikizwa kuva ku wa 24 Kamena kugeza mu masaha ya nijoro yo ku wa 25 Kamena 2026. Abaturage basabwe gufata ingamba zo kwirinda kugira ngo batagira ibibazo by’ubuzima bishobora guterwa n’ubu bushyuhe.

Abahanga mu by’iteganyagihe bavuga ko ubushyuhe buteganyijwe gukomeza kwiyongera no mu bice byo muri Scotland, aho bushobora kugera hagati ya dogere selisiyusi 29°C na 30°C mu turere twa Ayrshire, Dumfries na Galloway ndetse no mu tundi duce dutandukanye.

Muri Scotland, kugira ngo ubushyuhe bwitwe ubw’akataraboneka cyangwa bukabije, biba ngombwa ko nibura bugera kuri 25°C mu minsi itatu ikurikirana. Iteganyagihe ry’iki Cyumweru ryerekana ko ibyo bishobora kuba, ibintu bitakunze kubaho muri iki gihugu kizwiho ikirere gikonje.

Inzego z’ubuzima zaburiye abaturage ko ubushyuhe buri hejuru bushobora guteza ibibazo bikomeye birimo umwuma ukabije, gucika intege, ikibazo cyo guhumeka nabi ndetse n’indwara ziterwa no gushyuha cyane k’umubiri. Abana bato, abasaza n’abafite uburwayi budakira ni bo bafite ibyago byinshi byo kugirwaho ingaruka.

Abaturage basabwe kunywa amazi menshi, kwirinda gukora imirimo ivunanye mu masaha y’amanywa, kuguma ahantu hafite umwuka uhagije no gufasha abantu bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ubushyuhe.

Ibi bibaye mu gihe impuguke zikomeje kugaragaza ko isi iri kubona ibihe by’ubushyuhe bukabije bikomeje kwiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, ibintu bituma n’ibihugu bisanzwe bizwiho ubukonje, nk’u Bwongereza, bitangira guhura n’ubushyuhe buri hejuru kurusha uko byari bisanzwe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments