• Amakuru / POLITIKI


Itsinda ryigenga ryashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) kugira rikore iperereza ku byaha bishobora kuba byarakorewe mu ntambara yo muri Gaza, ryatangaje ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko Israel yakoze ibikorwa bishobora kwitwa Jenoside ndetse n’ibyaha by’intambara, cyane cyane binyuze mu kwibasira abana b’Abanyapalestina.

Muri raporo nshya yasohotse, ivuga ko abayobozi ba Israel n’inzego z’umutekano bakoze ibikorwa byateje urupfu n’imvune zikomeye ku mubiri no ku buzima bwo mu mutwe bw’abana ibihumbi byinshi bo muri Gaza. Uwo murwi usanga ibyo bikorwa byakomeje no nyuma y’agahenge k’intambara kabaye mu mpera za 2025.

Abashakashatsi bakoze iyo raporo bavuga ko bafite ibimenyetso bihagije byerekana ko kwibasira abana byakozwe mu buryo bugamije gusenya ejo hazaza h’Abanyapalestina bo muri Gaza, binyuze mu kubangamira no kugirira nabi urubyiruko rwabo.

Ku ruhande rwa Israel, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yamaganye iyo raporo, iyita ibinyoma kandi ivuga ko ishingiye ku makuru atabogamye. Yavuze ko ibyo birego ari bimwe mu byo yakunze kwita ibikorwa byo kuyisebya bikorwa n’uwo murwi.

Intambara hagati ya Israel na Hamas yatangiye nyuma y’igitero Hamas yagabye muri Israel ku wa 07 Ukwakira 2023, cyahitanye abantu bagera ku 1.200, abandi 251 bagashimutwa nk’uko byatangajwe n’inzego za Israel.

Kuva icyo gihe, intambara yakurikiyeho muri Gaza imaze guhitana nibura abantu 73.035, barimo abana barenga 21.280, nk’uko imibare itangwa n’Ubushikiranganji bw’Ubuzima bwa Gaza ibigaragaza. ONU ivuga ko iyi mibare ishobora kuba yizewe kandi ihuye n’ibyo yabashije kugenzura.

Uyu murwi wigenga washinzwe n’United Nations Human Rights Council mu 2021 kugira ukore iperereza ku birego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga y’intambara mu bice by’Abanyapalestina byigaruriwe na Israel ndetse no muri Israel ubwayo.

Nubwo washyizweho na ONU, uwo murwi ugizwe n’impuguke eshatu zikora mu bwigenge, kandi imyanzuro yawo ntabwo ihita ifatwa nk’ihagarariye ku mugaragaro Umuryango w’Abibumbye wose.

Raporo y’uyu murwi ije mu gihe intambara yo muri Gaza ikomeje gukurikirwa n’amahanga, ndetse hakomeje impaka ku ruhare rw’impande zombi mu kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera abasivili, cyane cyane abana n’abandi badafite uruhare mu mirwano.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments