• Amakuru / POLITIKI


U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byemeranyije gushyigikira ihagarikwa ryihuse ry’imirwano ikomeje gufata intera mu gace ka Minembwe, gahuza Teritwari za Fizi, Uvira na Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uyu mwanzuro wafatiwe i Londres mu Bwongereza ku wa 24 Kamena 2026, mu nama yahuje intumwa z’u Rwanda, RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Togo na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), zigize Komite y’Ubugenzuzi izwi nka JOC (Joint Oversight Committee), ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe mu mwaka ushize.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje impungenge zikomeye batewe n’ubukana bw’imirwano ikomeje kuba mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane muri Minembwe, ndetse n’ingaruka z’ibitero bya drones bikomeje kugiraho ku baturage b’abasivili, zirimo impfu, gukomereka no guhunga ibyabo.

Mu minsi ishize, umutwe wa MRDP-Twirwaneho ugenzura Minembwe kuva mu 2017 hamwe n’ihuriro AFC/M23 bakomeje gushinja ingabo za RDC, iz’u Burundi, umutwe wa FDLR n’imitwe ya Wazalendo kugaba ibitero muri aka gace bifashishije intwaro ziremereye na drones.

Ibi byashimangiwe n’uko Umuvugizi w’ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Reagan Mbuyi Kalonji, yari yatangaje ko Minembwe yamaze gufatwa n’izi ngabo, nyamara nyuma bikaza kugaragara ko zitabashije kuhigarurira kuko zasubijwe inyuma n’abazirwanaho.

Ku wa 24 Kamena 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryagabye igitero cya drones ku Bitaro Bikuru bya Minembwe.

Yagize ati: "Saa munani z’igicamunsi cyo ku wa 24 Kamena 2026, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryarashe ibitaro bikuru bya Minembwe rikoresheje drones, aharimo ahavurirwa abana."

Yakomeje avuga ko AFC/M23 ihamagarira abaturage ba Congo n’umuryango mpuzamahanga kuba abahamya b’ibyo yise ibyaha by’intambara Leta ya Kinshasa iri gukorera abasivili.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, impande zose zemeranyije ko kubahiriza agahenge no guhagarika ibikorwa bya gisirikare ari ngombwa kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko hakabaho guhagarika ibitero bikoresha drones.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko RDC yatanze raporo ku bikorwa iri gukora byo gusenya umutwe wa FDLR, mu gihe u Rwanda na rwo rwatanze amakuru ku bikorwa byo gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Iyo Minisiteri yavuze ko impande zombi zongeye gushimangira ubushake bwo kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinywe tariki ya 27 Kamena 2025, agamije gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zari zarafashwe.

Mu itangazo ryasohotse nyuma y’inama, hagaragayemo ko: "DRC n’u Rwanda byumvikanye guhosha umwuka mubi vuba, cyane cyane muri Minembwe, bikanakoresha ijambo bifite ku mpande zose ziriyo kugira ngo ibi bigerweho."

U Rwanda na RDC byanemeranyije gushyigikira itangira ry’imirimo y’urwego rushya rwongerewe ubushobozi rwiswe EJVM+ (Enhanced Joint Verification Mechanism Plus), ruzajya rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge n’imyanzuro y’amahoro, impande zose zigomba kurwubaha no kurufasha gukora akazi karwo.

Impande zombi kandi zemeranyije gukoresha urwego ruhuriweho rw’umutekano (JSCM), rwashyizweho hashingiwe ku masezerano ya Washington, mu gusangira amakuru y’iperereza no gufata imyanzuro ku bikorwa bikurikira bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano.

Nubwo ibiganiro bya Doha hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 bikomeje, benshi babifata nk’ibitaratanga umusaruro uhagije kuko imyanzuro myinshi yafatiwe muri byo, irimo guhagarika imirwano no guhererekanya imfungwa, itarubahirijwe uko byari byateganyijwe.

AFC/M23 yakunze gushinja Leta ya RDC kudashyira mu bikorwa ibyo yemeye muri ibi biganiro, ikanavuga ko abahuza n’umuryango mpuzamahanga babibona ariko ntihagire igikorwa gifatika gifatwa.

Binyuze muri Komite ya JOC, u Rwanda na RDC byiyemeje gukomeza gutanga umusanzu wose ushoboka kugira ngo ibiganiro bya Doha bikomeze kugeza bigeze ku musozo mwiza, ndetse byemeranya no kubahiriza ingamba zigamije kubaka icyizere hagati y’impande zitandukanye, zirimo kwirinda amagambo y’ubushotoranyi ashobora kongera umwuka mubi mu karere.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments