• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Abashinjacyaha bo muri Kenya batangaje ko bitegura kuregera urukiko abanyeshuri benshi bakekwaho uruhare mu nkongi y’umuriro yahitanye abanyeshuri 16 ku ishuri ry’abakobwa rya Utumishi Girls Academy riherereye i Gilgil, nko mu bilometero 120 uvuye mu murwa mukuru Nairobi.

Iyo nkongi yabaye ku wa 28 Gicurasi 2026, ihitana abanyeshuri 16 bafite hagati y’imyaka 15 na 18, mu gihe abandi benshi bakomerekejwe n’umuriro ndetse n’umuvundo wabaye mu gihe bahungaga.

Umuriro wadutse mu igorofa ryo hejuru ry’inyubako y’amacumbi yari irimo ibitanda bigerekeranye  bigera ku  135  ryari riryamyemo abanyeshuri 202.

Amakuru y’iperereza agaragaza ko abanyeshuri bari muri ayo macumbi bahatiwe gusohokera mu muryango  umwe gusa, nyuma y’uko inzira y’ubutabazi yari ifunze cyangwa idashobora gukoreshwa.

Ibi byatumye umuriro ugira ingaruka zikomeye ndetse bituma bamwe mu banyeshuri batabasha kurokoka.

Polisi ya Kenya yatangaje ko abanyeshuri umunani bakekwaho kugira uruhare mu gutegura no gutangiza uwo muriro  batawe muri  yombi bakaba bategereje kugezwa imbere  y’urukiko

Iperereza ryakozwe hifashishijwe amashusho yafashwe na camera z’umutekano (CCTV), hamwe n’ibiganiro byakozwe n’abanyeshuri ndetse n’abarimu, ryagaragaje ko abo banyeshuri bashobora kuba baratwitse matela hafi y’umuryango w’inzira y’ubutabazi, bikaba ari byo byateye iyo nkongi.

Abakekwa kuri ubu bari mu maboko y’ubutabera mu gihe bategereje kugezwa imbere y’urukiko.

Abashinjacyaha batangaje ko abo banyeshuri biteganyijwe ko bazagezwa imbere  y’urukiko ku mugaragaro ku wa Gatanu, bakaba bashobora gukurikiranwa ku cyaha cy’ubwicanyi bitewe n’umubare w’abahitanywe n’iyo nkongi.

Iki kibazo cyateye agahinda gakomeye muri Kenya, aho abaturage, ababyeyi n’inzego z’uburezi bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye no gufata ingamba zo gukumira impanuka nk’izi mu mashuri acumbikira abanyeshuri.

Abayobozi ba Kenya na bo batangaje ko bagiye gusuzuma uburyo bw’umutekano mu mashuri yose acumbikira abanyeshuri, cyane cyane ku bijyanye n’inzira z’ubutabazi n’ubwirinzi bw’inkongi z’umuriro.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments