• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Igihugu cya Venezuela cyugarijwe n’umutingito ukomeye wangije ibikorwaremezo byinshi ndetse unahitana abantu benshi bashobora no kurenga ibihumbi 10.000 nk'uko byatangajwe n'Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’Isi n’ubutaka (USGS).

Wabaye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Kamena 2026, umutingito wa mbere ufite ubukana bwa 7.2 ku gipimo cya Richter wakurikiwe n’undi wa 7.5 nyuma y’amasegonda atarenze 40, wibasiye ibice byo mu majyaruguru y’iki gihugu harimo n’Umurwa Mukuru, Caracas. 

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Venezuela bwemeje ko abantu 32 bamaze gupfa naho abarenga 700 bakomereka. Perezida w’inzibacyuho, Delcy Rodríguez, yavuze ko imibare ishobora gukomeza kwiyongera kuko ibikorwa byo gushakisha no gutabara abakiri munsi y’inkuta z’inyubako zasenyutse bikomeje. 

Yagize ati: “Inyubako nyinshi zarasenyutse, kandi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo turokore ubuzima bw’abagishobora kuboneka munsi y’amatongo. Turihanganisha imiryango yabuze abayo muri ibi bihe bikomeye.” 

Intara ya La Guaira, iri hafi ya Caracas, ni yo yibasiwe cyane kurusha izindi, aho inyubako nyinshi zasenyutse ndetse n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Simón Bolívar kigafungwa kubera ibyangiritse bikomeye byatewe n’uyu mutingito. 

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’Isi n’ubutaka (USGS) cyatangaje ko uyu mutingito ushobora kuba wagize ingaruka zikomeye cyane, kikavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kugera cyangwa ukarenga 10.000 bitewe n’uburemere bw’ibyangiritse ndetse n’umubare w’abataraboneka. 

Ibihugu byinshi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko byiteguye gutanga ubufasha bwihuse mu bikorwa byo gutabara no gufasha abahuye n’iki kibazo. Perezida Donald Trump na we yihanganishije abaturage ba Venezuela anizeza ubufasha bwihuse.

Venezuela isanzwe iri mu karere gashobora kwibasirwa n’imitingito. Mu 1812, umutingito ukomeye wahitanye abantu bagera ku 30.000 mu mijyi ya Caracas na Mérida, naho mu 1967 undi mutingito ukomeye wahitanye abantu 240 ndetse usenya inyubako nyinshi muri Caracas. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments