• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Ku wa Gatatu, Sena ya Zimbabwe yemeje ku bwiganze bukomeye impinduka zitavugwaho rumwe mu Itegeko Nshinga, zishobora gutuma Perezida Emmerson Mnangagwa akomeza kuyobora igihugu kugeza mu mwaka wa 2030.

Izi mpinduka zashyigikiwe cyane n’ishyaka riri ku butegetsi rya ZANU-PF, rifite ubwiganze busesuye mu Nteko Ishinga Amategeko kandi rimaze kuyobora Zimbabwe kuva yabona ubwigenge mu 1980.

Nyuma yo kwemezwa na Sena, uyu mushinga w’itegeko usigaje gushyirwaho umukono na Perezida Mnangagwa kugira ngo utangire gukurikizwa.

Perezida wa Sena, Mabel Chinomona, yatangaje ko abasenateri 75 batoye bashyigikira iri vugurura, mu gihe bane gusa baryamaganye.

Mbere yaho, ku wa 18 Kamena, Umutwe w’Abadepite nawo wari wamaze kuryemeza ku majwi 216 kuri 42.

Mu ngingo zikomeye zikubiye muri iri vugurura harimo kongera igihe cya manda ya Perezida n’icy’abagize Inteko Ishinga Amategeko kikava ku myaka itanu kikagera ku myaka irindwi.

Nibyemezwa burundu, manda ya kabiri ya Perezida Mnangagwa yagombaga kurangira mu 2028 izongerwa kugeza mu 2030.

Hari kandi indi ngingo itavugwaho rumwe iteganya ko Perezida atazongera gutorwa n’abaturage mu matora rusange nk’uko byari bisanzwe kuva mu 1987, ahubwo agatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basobanuye izi mpinduka nk’icyo bise “ihirikwa ry’Itegeko Nshinga rikozwe mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Bavuga ko zigamije gukomeza gushimangira ubutegetsi bwa ZANU-PF no kugabanya amahirwe y’impinduka za politiki muri iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere.

Mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagerageje gukangurira abaturage kwamagana iri vugurura, bamwe batangaje ko bahuye n’iterabwoba, gufungwa ndetse n’ihohoterwa bavuga ko ryakozwe n’abantu bakekwaho gukorana n’inzego za leta.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa Human Rights Watch watangaje muri Werurwe ko hahaye ibikorwa byo gutera ubwoba no guhohotera abantu barwanya izi mpinduka.

Uyu muryango wavuze ko mu mezi ashize, polisi n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye bagize uruhare mu gutera ubwoba, gukubita no gutoteza abantu bagaragaje kutemera iryo vugurura.

Perezida Mnangagwa, uzwi ku izina ry’akabyiniriro rya “Ingona” (The Crocodile) kubera uburyo akoresha ubutegetsi butavugwaho rumwe, yageze ku butegetsi mu 2017 nyuma y’ihirikwa rya Robert Mugabe, wari umaze imyaka 37 ayobora igihugu.

Ubwo Inama y’Abaminisitiri yemezaga uyu mushinga muri Gashyantare, ubutegetsi bwavuze ko ugamije “gushimangira ituze rya politiki no gukomeza gahunda z’iterambere igihe kirekire kugira ngo zigerweho neza.”

Icyakora impuguke mubya  politike y’icyo gihugu bavuga ko iri vugurura rishobora guhindura bikomeye uburyo demokarasi ikorwa muri Zimbabwe no kongera impaka ku gihe abayobozi bamara ku butegetsi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments