Urwego rw’u
Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), rwibutse abari abakozi b’amagereza 18 bishwe
muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwiyemeza kugira ururuhare rufatika mu
gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu kwigisha abafungiye ibyaha bya
Jenoside.
Komiseri
Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi yijeje ko uru rwego ruzakomeza
gushishikariza abagifungiye ibyaha bya Jenoside gusaba imbabazi abo biciye
ndetse batanga n’amakuru y’ahashyizwe imibiri y’abishwe muri
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
CGP Evariste
Murenzi yagize ati: ”RCS yiyemeje gukomeza kubungabunga amateka y’abahoze ari
abakozi b’Amagereza, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turizeza
imiryango yabo ko batazibagirana kandi umusanzu w’imirimo myiza yabaranze
uzakomeza kuba igice cy’amateka ya RCS.”
Igikorwa cyo
kwibuka abari abakozi b’amagereza, cyabaye ku wa Gatatu tariki 24 Kamena.
Cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, kikaba
cyitabiriwe n’abakozi ba RCS, abayobozi mu nzego za Leta, ndetse n’abagize imiryango
y’abahoze ari abakozi b’amagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994.
CGP Murenzi
yakomeje agira ati: “Twebwe abakozi ba RCS tuzakomeza kwigisha abagifungiye
ibyaha bya Jenoside, n’ibindi bifitanye isano na yo, ko bagomba kugira uruhare
rufatika kandi ko bafite inshingano zo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda basaba
imbabazi abo biciye no gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri yabishwe muri
Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.”
Yashimiye
ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu uburyo budahwema guhumuriza no gufasha abarokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi, n’intambwe imaze guterwa mu guharanira ubumwe
bw’Abanyarwanda.
Umuyobozi
Mukuru Ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda
n’Inshingano Mboneraguhugu, Kayumba Uwera Marie Alice yibukije abitabiriye iki
gikorwa ko kurwanya no gukumira Jenoside ari inshingano ya buri wese
nk’Abanyarwanda kuko bazi aho Jenoside yagejeje Igihugu.
Ati:
“Amateka aduhamiriza ko ingengabitekerezo ya Jenoside idakumiriwe ngo irandurwe
iba itegura kwisubiramo kwa Jenoside. Kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside
bibe inshingano ya buri munyarwanda”.
Yashimiye
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), kuri gahunda zose rufatanya n’iyi
Minisiteri muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abagororwa bahamijwe
ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hafi kurangiza ibihano kuko byose
biri mu mujyo wo kubarinda isubiracyaha mu gihe bazaba bageze hanze.
Abari
abakozi b’Amagereza 18 bamaze kumenyekana barimo Kanusu François Xavier wari
Umuyobozi wa Gereza ya Gikongoro, Habimana Jean Nepomoscène wakoreraga Gereza
Nkuru ya Kigali, Isabane Jean wari Umuyobozi wa Gereza ya Rilima, Kalisa Jean
Claude wari Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Butare, Kayumba Jean Damascène
wari umukozi kuri Gereza ya Butare, Kimanuka Pierre Célestin wari ushinzwe
ibarura muri serivisi z’amagereza.
Hari kandi
Mugarura Emmanuel wari umufasha mu buganga kuri Gereza ya Nyanza, Mukagatare
Josephine wari umusosiyale kuri Gereza ya Kigali, Mukarusanga Agnès wari
umusosiyale kuri Gereza Nkuru ya Kigali, Mutesi Tite wari umwarimu w’ububaji
muri Gereza ya Kigali, Ndahiro Pascal wari Umuyobozi wa Gereza ya Kibungo,
Ntambaraga Celestin wari umushoferi kuri Gereza ya Kibuye, Ntivuguruzwa Jean
Marie Vianney wari umwarimu w’ububaji muri Gereza ya Kigali.
Hari kandi
Nyirumuringa Dorothée wari umwanditsi kuri Gereza ya Kigali, Rutiyomba Emille
wari umwarimu w’ububaji kuri Gereza ya Kigali, Semuhungu Jean Bosco wari
Umuyobozi wa Gereza ya Kibuye, Umubyeyi Chantal wari umwanditsi kuri Gereza ya
Nyanza, Uwizeye Prudence wari umusosiyale wakoraga mu ishami ry’ubuganga
n’imibereho myiza y’abafungwa.