Guverinoma
y’u Rwanda imaze gushora agera kuri miliyari 48 Frw muri gahunda yo kugabanya
ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya peteroli binyuze muri nkunganire yatanzwe
kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena 2026.
Byatangajwe
na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga
amategeko ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera ubushobozi bw’Igihugu mu
kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ku wa Kane tariki 9
Nyakanga 2026.
Minisitiri
Nsengiyumva yagaragaje ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rugerwaho n’ingaruka
z’ibibazo bitandukanye zirimo izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri
peteroli ku isoko mpuzamahanga.
Mu rwego rwo
guhangana n’izi ngaruka no gukomeza ubudahangarwa bw’ubukungu, Guverinoma
yakomeje gushyira mu bikorwa politiki zigamije kubungabunga ubukungu, kugenzura
ihindagurika ry’ibiciro ku isoko no kurinda agaciro k’Ifaranga ry’u Rwanda.
By’umwihariko,
Guverinoma yashyizeho gahunda yo kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro bya
peteroli binyuze muri nkunganire yatanzwe kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena
2026, ingana na miliyari hafi 48 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri
w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko iyi nkunganire yashyizwe cyane mu
bwikorezi bw’abantu n’ibintu
Yagize ati
“Iyi nkunganire yatumye igiciro cya mazutu kiguma ku Mafaranga y’u Rwanda 2.927
kuri litiro, aho kugera ku giciro nyakuri cya 3.600 cyari kubaho, iyo
gishingira ku isoko mpuzamahanga.”
Yavuze ko
ibi byagabanyije umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi n’ibindi
bicuruzwa, birinda ko ubuzima bw’abaturage n’ibikorwa by’ubukungu bihungabana
cyane.
Minisitiri
Nsengiyumva yagaragaje ko mu rwego rwo gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli,
korohereza abagenzi mu guhangana n’ibiciro by’ubwikorezi, ndetse no
kubungabunga ikirere, Guverinoma yashyizeho uburyo bushya bwo gutwara abantu mu
Mujyi wa Kigali.
Ati “
Ikoreshwa rya bisi zitwarwa n’amashanyarazi ndetse n’imihanda yihariye ya bisi
byatumye gutwara abantu mu buryo rusange byoroha. Kuri ubu, Abanyarwanda
bakoresha ubu buryo bamaze kwiyongeraho 15% mu mezi atandatu ubu buryo bumaze
bushyirwa mu bikorwa.”
Like This Post? Related Posts