Nibura abantu 16 bamaze kwitaba Imana bazize inzara mu byumweru bishize mu Ntara ya Karamoja, iherereye mu majyaruguru y'iburasirazuba bwa Uganda, nyuma y'amapfa akomeye yatewe n'igihe kirekire cy'izuba.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, hagaragajwe ko ibihumbi by'imiryango biri mu bibazo bikomeye by'ibura ry'ibiribwa, nyuma y'uko imyaka yabo yangiritse kubera imvura yabaye nke cyane cyangwa itagwa na gato.
Karamoja ni yo ntara yibasiwe cyane n'aya mapfa. Abahinzi bavuga ko kuva muri Mata, igihe gisanzwe cyo gutera imyaka, imvura yabaye nke cyane, bituma imyaka myinshi yumirana mu mirima.
Imyaka irimo ibigori, amasaka n'amasoya yarumye, bituma icyizere cyo kubona umusaruro mwiza kigabanuka cyane, abaturage benshi basigara bugarijwe n'inzara.
Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yamaze gutangira gutanga ubutabazi bwihuse burimo ibiribwa ku miryango yibasiwe n'iki kibazo.
Abahanga mu by'ubumenyi bw'ikirere bavuga ko amapfa akomeje kwisubiramo muri aka karere aterwa ahanini n'ihindagurika ry'ikirere, imvura nke, itemwa ry'amashyamba, ubworozi bukabije ndetse n'udukoko twangiza imyaka. Ibi byose bikomeje gutuma abaturage ba Karamoja bahora bahanganye n'ibura ry'ibiribwa.
Basaba ko hashyirwa imbaraga mu guteganya hakiri kare imihindagurikire y'ikirere, kongera ibikorwa byo kuhira imyaka no gukwirakwiza imbuto zihanganira amapfa kugira ngo abaturage barusheho kwihaza mu biribwa.
Si ubwa mbere aka karere gahura n'iki kibazo
Mu mwaka wa 2022, abantu barenga 2.200 bapfuye bazize inzara n'indwara ziterwa n'imirire mibi mu majyaruguru y'iburasirazuba bwa Uganda, nk'uko byatangajwe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri Uganda.
Icyo gihe kandi amagambo yavuzwe na Henry Okello Oryem, wari Minisitiri ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, yateje impaka zikomeye nyuma yo kuvuga ko abapfuye bazize inzara ari "abanyabwenge buke", asobanura ko Uganda ifite ubutaka bwera n'ikirere cyiza ku buryo abaturage bakwiye kubasha kwihaza mu biribwa.
Ayo magambo yanenzwe cyane n'abatari bake bavuga ko atagaragaje impuhwe ku baturage bari mu kaga.
Like This Post? Related Posts