• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 

 

Muri Libya, impande ebyiri zihanganye zikomeje gushaka inzira zo kongera guhuza igihugu, binyuze mu biganiro bigamije gushimangira umutekano no kwihutisha ubumwe bw’inzego za gisirikare.

Mu mujyi wa Sirte, ufite akamaro gakomeye mu rwego rwa gisirikare ndetse akaba ari na wo wavukiyemo uwahoze ayobora Libya, Muammar Gaddafi, habereye ibiganiro byahuje Jenerali Salah Eddine Al-Namroush, uhagarariye ingabo zemewe n'Umuryango w'Abibumbye, na Jenerali Khaled Haftar, umuhungu wa Maréchal Khalifa Haftar>.

Ibiganiro byabo byari bigamije kongera imikoranire mu by’umutekano no kwihutisha gahunda yo kongera guhuriza hamwe ingabo za Libya, igihugu kimaze imyaka irenga icumi kirangwa n’amakimbirane ya politiki n’umutekano.

Muri iyi nama kandi harimo abagize Komisiyo ihuriweho ya Gisirikare (Joint Military Commission), Komite ihuriweho ishinzwe ibya gisirikare n’umutekano, ndetse n’abahagarariye Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Gufasha Libya (UNSMIL).

Nubwo nta makuru arambuye yatangajwe ku byaganiriweho, itangazo ryasohotse nyuma y’iyo nama rivuga ko ibiganiro byagenze neza kandi byubakiye ku bwumvikane hagati y’impande zombi.

Libya yakomeje kuba mu bibazo by’umutekano na politiki kuva mu mwaka wa 2011, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Muammar Gaddafi. Kugeza ubu, igihugu kiracyafite ubutegetsi n’ingabo zigabanyijemo ibice bibiri, kimwe gikorera mu Burasirazuba ikindi mu Burengerazuba, ibintu byakomeje kudindiza gahunda yo gusubiza igihugu ku murongo.

Kimwe mu bibazo bikomeye bikomeje gutegerezwa n’Abanya-Libya ni amatora y’umukuru w’igihugu, amaze imyaka myinshi asubikwa kuva mu mwaka wa 2014 kubera kutumvikana kwa politiki n’ibibazo by’umutekano. Biteganyijwe ko aya matora agomba kuba bitarenze ku wa 17 Gashyantare 2027, akaba afatwa nk’intambwe y'ingenzi ishobora gufasha Libya kongera kugira ubuyobozi bumwe no gusigasira amahoro arambye.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments