Inteko Ishinga Amategeko ya Hongrie yatoye icyemezo cyo gukura ku mirimo Perezida Tamás Sulyok, nyuma y’uko ubutegetsi bushya bwa Minisitiri w’Intebe Péter Magyar bumushinje kutabasha kuyobora mu bwisanzure kubera isano ya hafi bivugwa ko yari afitanye n’ubutegetsi bwa Viktor Orbán wahoze ayobora iki gihugu.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’intsinzi ishyaka Tisza rya Péter
Magyar ryabonye mu matora yabaye muri Mata 2026, ritsinze ishyaka Fidesz ryari
rimaze imyaka 16 ku butegetsi.
Guverinoma
nshya yakoresheje ubwiganze ifite mu Nteko ihindura Itegeko Nshinga, ihagarika
manda ya Perezida Sulyok ndetse n’izindi nzego zari zarashyizweho mu gihe
cy’ubutegetsi bwa Viktor Orbán. Ubuyobozi bushya buvuga ko ibi bigamije
kuvugurura inzego za Leta no kongera ubwigenge bwazo.
Muri
icyo cyemezo kandi, hahagaritswe manda ya Péter Polt wari Perezida w’Urukiko
rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.
Perezida
Tamás Sulyok afite iminsi itanu yo gufata umwanzuro wo gushyira umukono kuri
iri hindurwa ry’Itegeko Nshinga cyangwa kurishyikiriza Urukiko rushinzwe
kurinda Itegeko Nshinga ngo rurisuzume.
Minisitiri
w’Intebe Péter Magyar yavuze ko mu gihe Sulyok yahitamo kurigeza mu rukiko,
guverinoma izatangiza uburyo bwo kumukuraho burundu (impeachment), ibintu
byahita bituma ahagarikwa ku mirimo. Yanavuze ko ubundi buryo bwakwirinda
ikibazo cy’amategeko n’imiyoborere ari uko Perezida yakwegura ku bushake.
Abadepite b’ishyaka Fidesz ryahoze ku butegetsi basohotse mu
cyumba cy’Inteko mbere y’itora, bavuga ko ubutegetsi bushya buri gushaka
gushyiraho ubutegetsi bw’igitugu. Bavuze kandi ko ihindurwa ry’Itegeko Nshinga
riha guverinoma ububasha bukabije bwo kwirukana abayobozi ba Leta igihe cyose
ibishatse.