• Amakuru / POLITIKI


Umuhazabikorwa w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Corneille Nangaa yakebuye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abapolisi bIgihugu (PNC), ko bakwiriye guhaguruka bakanga kubahiriza amabwiriza y’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi aho guhora bataka ko bubahohotera bubakandamiza bunabafunga binyuranyije n’amategeko ariko bugashyira imbere abacanshuro.

Ni ibikubiye mu butumwa yatanze kuri uyu wa 14 nyakanga 2026, aho yibukije ingabo na Polisi za DRC guhaguruka bakagira icyo bakora bakareka kurebera ubutegetsi bwica abaturage babwo.

“Mwe muvuga ko muri guhora muhura n’ihohoterwa, gukandamizwa no gufungwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa ku nyungu z’ingabo n’abacanshuro b’abanyamahanga, muhagarike gukomeza kurinda ubutegetsi mubona ko burwanya abaturage babwo. Muhaguruke mwange kubahiriza amabwiriza y’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ubu butumwa buvuga ko ari ubutegetsi bukora ibyaha kandi bwica abasivili. Buvuga ko igihugu kizabibashimira.

Ku basirikare ba FARDC, ubu butumwa bubakangurira gutekereza ku hazaza h’Igihugu cya Congo no ku ngaruka z’ibikorwa by’intambara ku baturage, cyane cyane ibyo buvuga ko ari ibitero bigabwa ku basivili, ndetse no ku hazaza h’abazavuka mu gihugu.

Bubibutsa ko mbere na mbere ari Abanyekongo, bafite imiryango, inshuti n’abaturage bifuza kubaho mu mahoro. Buvuga ko nta nyungu za politiki cyangwa iz’umuntu ku giti cye zikwiye gutuma Abanyekongo barasa abaturage bagenzi babo cyangwa bakwemera gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bukomeza busaba abasirikare kwanga ibikorwa byose bibashyira mu makimbirane n’abavandimwe babo, buvuga ko intambara hagati y’Abanyekongo ikomeza gucamo ibice igihugu, ikongera imibabaro kandi ikangiza ejo hazaza hacyo.

Ubwo butumwa bubasaba guhitamo inzira y’amahoro, buvuga ko amateka azibuka ibyemezo bya buri wese. Buvuga ko inshingano nyamukuru z’umusirikare ari ukurinda abasivili, atari ukubagirira nabi, ahubwo ko akwiye kugira uruhare mu kubaka Congo yunze ubumwe, ikomeye kandi iteye imbere.

Busoza busaba abasirikare gutekereza ku miryango yabo, ku bana babo no ku bazabakomokaho, buvuga ko ejo hazaza ha Congo hazashingira ku byemezo bafata uyu munsi, kandi ko ubumwe, amahoro n’icyubahiro by’Abanyekongo bikwiye guhora ari byo bibayobora.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments