Ubushakashatsi bukorwa buri mezi abiri ku
nzovu zo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera buherutse gusozwa, bwagaragaje ko
hiyongereyeho inzovu nshya esheshatu.
Kuri ubu,
Pariki y’Akagera ifite inzovu 115 zabaruwe, zirimo 65 z’ingore na 50 z’ingabo,
bingana na hafi 80% by’umubare w’inzovu zibarizwa muri iyi pariki.
Ibi
bigaragaza intambwe ishimishije mu bikorwa byo kubungabunga inyamaswa no
gukomeza gukurikirana neza imibare y’inzovu hagamijwe kurengera ubuzima bwazo
mu gihe kirekire.
Ntabwo ari
umubare w’inyamanswa wiyongera muri Pariki y’Igihugu y’Akagera gusa kuko
n’umubare w’abayisura mu 2025 wiyongereye, ugera ku bantu 59.538, bituma
yinjiza miliyoni 5,06 $.
Ni imibare
yashyizwe hanze n’ikigo African Parks gicunga iyi Pariki muri Gashyantare 2026,
aho igaragaza ko mu bantu 59.538 bayisuye, abagera kuri 51.769 bishyuye,
bangana n’izamuka rya 8%, ugereranyije n’umwaka wa 2024.
Muri aba,
Abanyarwanda bari 47%, abanyamahanga ari 47%, n’aho abanyamahanga batuye mu
Rwanda ari 6%.