• Amakuru / POLITIKI

 

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026, Minisitiri wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinzwe kwishyira hamwe kw'akarere, Floribert Anzuluni Isiloketshi, yageze i Bujumbura mu Burundi nk'intumwa idasanzwe ya Perezida Félix Tshisekedi.

Uru ruzinduko rwa dipolomasi rubaye nyuma y'ibiganiro by'akarere Minisitiri Anzuluni yari amaze kugirira muri uganda no muri Togo, bigamije gushimangira ubufatanye bw'ibihugu byo mu karere mu gushakira amahoro arambye uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo kugera i Bujumbura, Floribert Anzuluni yakomereje urugendo rwe i Gitega, aho yakiriwe na Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye. Muri uwo mubonano, yashyikirije Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwihariye yahawe na Perezida Félix Tshisekedi.

Ibiganiro hagati y'impande zombi byibanze ku gushimangira umubano n'ubufatanye hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi, ishusho y'umutekano ukomeje kuba mubi mu burasirazuba bwa RDC, ndetse n'uruhare rw'ibihugu byo mu karere mu gushaka ibisubizo bya dipolomasi byatuma amahoro agaruka muri ako gace kamaze imyaka karazahajwe n'imitwe yitwaje intwaro.

Uru ruzinduko ruri mu bikorwa byinshi bya dipolomasi leta ya Kinshasa imaze iminsi ikora mu rwego rwo gushaka ubufatanye bw'ibihugu bituranye.

 Mbere yo kugera mu Burundi, Floribert Anzuluni yari yahuye na Perezida wa uganda, Yoweri Kaguta Museveni, i Kisozi, amushyikiriza ubutumwa nk'ubwo bwa Perezida Tshisekedi bwerekeye guhuza imbaraga z'ibihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari mu kugarura amahoro n'umutekano.

Floribert Anzuluni, uherutse kugirwa Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kw'akarere muri guverinoma ya RDC, afite inshingano zikomeye zo gukomeza umubano wa Kinshasa n'imiryango y'akarere.

Muri iyo harimo Inama Mpuzamahanga y'Akarere k'Ibiyaga Bigari (CIRGL/ICGLR), ifite icyicaro gikuru i Bujumbura, ikomeje kugira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo by'umutekano n'iterambere mu karere.

Abakurikiranira hafi  ibibazo byo  muri aka karere k’ibiyaga bigari bavuga ko uru ruzinduko rwa Floribert Anzuluni mu Burundi ari ikimenyetso cy'uko ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeje gushyira imbaraga mu nzira za dipolomasi no mu bufatanye bw'akarere, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa RDC no guteza imbere amahoro arambye mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments