Leta ya Sudani y’Epfo yahakanye amakuru yari amaze iminsi akwirakwira avuga ko yashyizeho amabwiriza mashya agenga Visa, arimo gusaba abaturage b’u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere kwishyura amafaranga y’Amerika 50$ kugira ngo binjire muri icyo gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Sudani y’Epfo, yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma kandi ko nta mpinduka na zimwe zakozwe ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka mu gihugu.
Iyo Minisiteri yagize iti: "Turahakana twivuye inyuma aya makuru kuko ari ay'ibinyoma, ayobya kandi adafite ishingiro na rito mu mategeko cyangwa mu byemezo bya Leta."
Yakomeje ivuga ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Gen. Aleu Ayieny Aleu, ndetse n’ubuyobozi bushinzwe iyandikwa ry’abaturage, ubwenegihugu, pasiporo n’abinjira n’abasohoka, nta mabwiriza mashya bigeze batangaza ahindura uburyo Visa zitangwa cyangwa amafaranga yazo.
Minisiteri yanahakanye amakuru yavugaga ko hari ibihugu byahawe uburenganzira bwo kwinjira muri Sudani y’Epfo bitabanje gusaba Visa, ishimangira ko nta rutonde rushya rw’ibihugu cyangwa rw’ibiciro bya Visa rwigeze rwemezwa.
Aya makuru yari yakwirakwiye yavugaga ko abaturage b’u Rwanda, Kenya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagombaga gutangira kwishyura Visa ya 50$, mu gihe abaturuka mu Burundi na Somalia bo bavugwaga ko bazajya bishyura 100$. Hari hanavugwaga ko abaturage ba Tanzania na Misiri bo bemerewe kwinjira muri Sudani y’Epfo badafite Visa.
Aya makuru yari yateje impaka, cyane cyane kubera ko Sudani y’Epfo ari umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ushyira imbere koroshya urujya n’uruza rw’abaturage, abakozi n’ibicuruzwa hagati y’ibihugu biwugize.
Nyuma yo guhakana ayo makuru, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere yasabye abaturage, ibihugu bifite ambasade i Juba, ibigo by’indege, abafatanyabikorwa mu iterambere n’ibitangazamakuru kujya bishingikiriza gusa ku makuru atangazwa n’inzego za Leta.
Yashimangiye kandi ko impinduka zose zizakorwa ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka zizatangazwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko kandi zikamenyeshwa abaturage ku mugaragaro mbere yo gutangira kubahirizwa.