• Amakuru / POLITIKI

Urukiko rw'Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwemeje igihano cy'imyaka 27 y'igifungo cyahawe Eugène Rwamucyo, nyuma yo kumuhamya icyaha cy'ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Dr Rwamucyo, ufite imyaka 67, yari yongeye kuburanishwa mu bujurire nyuma yo gukatirwa iki gihano bwa mbere n'Urukiko rwa Paris mu Ukwakira 2024. Mu rubanza rw'ubujurire rwamaze ibyumweru bitandatu, urukiko rwongeye gusuzuma ibimenyetso n'ubuhamya butandukanye mbere yo kwanzura ko igihano cya mbere kigumaho.

Urukiko rwamuhamije icyaha cyo kugira uruhare mu migambi n'ibikorwa byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kugira uruhare mu mugambi wo gutegura ibyo byaha. Gusa, rwamugize umwere ku byaha bya jenoside ubwayo n'ibyibasiye inyokomuntu nk'umwe mu babikoze ku giti cye.

Dr Rwamucyo yakomeje guhakana ibyo aregwa mu rubanza rwose, avuga ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bujurire, yahinduye itsinda ry'abamwunganira mu mategeko ndetse akomeza gusaba ko yagirwa umwere.

Uru rubanza rubaye rumwe mu manza zikomeye zaciwe n'inkiko z'u Bufaransa hashingiwe ku ihame ry'ububasha mpuzamahanga (universal jurisdiction), ryemerera icyo gihugu kuburanisha abantu bakekwaho ibyaha bikomeye nka jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, kabone n'iyo byakorewe hanze y'u Bufaransa.

Icyemezo cyo kwemeza igihano cya Dr Eugène Rwamucyo cyiyongereye ku zindi manza z'abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zagiye ziburanishwa n'inkiko zo mu Bufaransa, mu rwego rwo gukomeza guhangana n'umuco wo kudahana ku byaha bya jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments