Indege itwara imizigo ya Tracep Congo Aviation yari yaburiwe irengero kuva ku wa Gatanu, yabonetse yarakoze impanuka mu ishyamba ryo muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ihitana umuntu umwe mu gihe abandi babiri bayarimo barokotse.
Iyi ndege yari ihagurutse i Beni yerekeza i Lulingu muri Teritwari ya Shabunda, ubwo yakoraga impanuka ku wa 24 Nyakanga 2026 hafi y’agace ka Kamaninge, muri Gurupoma ya Kisimba.
Amakuru yemejwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’igisirikare agaragaza ko iyo ndege yari itwaye abantu batatu. Umwe muri bo yahise yitaba Imana, mu gihe abandi babiri barokowe bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gurupoma ya Kisimba yavuze ko abarokotse bahise bajyanwa mu gace ka Buruko kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse.
Amakuru y’ibanze atangwa n’inzego za gisirikare agaragaza ko iyo ndege yagize ikibazo cya moteri ikiri mu kirere, bituma umupilote agerageza kuyimanura byihutirwa.
Mu gihe yari agerageza kugwa, indege yagonganye n’ibiti mbere yo kugera hasi, maze icikamo ibice bibiri kubera imbaraga z’umuvuduko yari ifite. Icyakora ntiyafashwe n’inkongi y’umuriro, ibintu bikekwa ko byagize uruhare mu kurokoka kw’abari bayirimo nk’uko byatangajwe na Actualite.cd.
Kugeza ubu, impamvu nyakuri yateye ikibazo cya moteri ntiramenyekana, ndetse n’amazina y’abari muri iyo ndege ntarashyirwa ahagaragara. Biteganyijwe ko hazatangira iperereza rigamije kumenya icyateye iyi mpanuka.
Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingendo zo mu kirere ni zo zifashishwa cyane mu guhuza uduce twinshi, bitewe n’imihanda mibi n’umutekano muke bikomeje kuba imbogamizi ku ngendo zo ku butaka.
Ni yo mpamvu impanuka nk’izi zikomeje guteza impungenge ku mutekano w’ingendo z’indege muri aka karere, cyane cyane ahakunze kugaragara ibibazo by’ikirere n’ibikoresho by’ubwikorezi bwo mu kirere.