Tariki ya
26/07/26, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera
mu mujyi wa kigali mu Karere ka Gasabo ryafatiye mu Murenge wa Remera, Akagali
ka Rukiri II, Umudugudu w’Ubumwe,
ryafashe abasore babiri bacuruza ikiyobwenge cy’urumogi uwitwa DUSHIMIMANA Gad 24yrs na MAYIRA Eric 27yrs,
bafie urumogi udupfunyika 274 na ½ Kg cy’urumogi rudapfunyitse, bafashwe
barutwaye kuri moto Bajaj Boxer ifite plate
RAI 522S bakoresha barutunda.
Aba basore
bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko basanzwe bazwiho gucuruza
urumogi, bafatiwe mucyuho barutwaye kuri moto barushyiriye abakiriya babo.
Kuba
abaturage batanga amakuru urumogi nk’uru rugafatwa rutarakwirakwizwa mu
baturage n’ikimenyetso kigaragaza ko abaturage bamaze kumenya ububi
bw’ibiyobyabwenge, ariko bikanashimangira ko hari abaturage bakishora mu
bikorwa byo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge kandi bgihari mu baturage.
Polisi y’u
Rwanda irashimira abaturage bantanga amakuru, ariko ikanabibutsa gukomeza
gutanga amakuru kugirango n’abandi batarafatwa nabo bafatwe, abishora mu
bikorwa by’ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka kuko ubifatiwe ahanwa
birimo no gufungwa igihe kirekire.
Ibiyobyabwenge
birangiza tubyirinde tubirinde n’abacu.
Abafashwe n’urumogi bafatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).