• Amakuru / MU-RWANDA


Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, arushimira uburyo we n’intumwa yari ayoboye bakiriwe ndetse anashimangira ko umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ukomeje kurushaho gukomera.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X nyuma yo gusoza uru ruzinduko, Gen. Muhoozi yashimiye Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ku buryo yakiriwe we n’itsinda bari kumwe.

Yakomeje agaragaza ko intambwe imaze guterwa mu mubano w’ibihugu byombi ishingiye ku buyobozi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Perezida Paul Kagame, avuga ko bakomeje guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi yise ibivandimwe.

Gen. Muhoozi yageze i Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026, yakirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru wa RDF. Mu bamwakiriye kandi harimo Maj. Gen. Willy Rwagasana, uyobora umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru mu Rwanda, na Col. Ezekiel Matsiko, Umujyanama mu bya Gisirikare muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda.

Mu gihe yari mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na Gen. Mubarakh Muganga ndetse n’abandi bayobozi bakuru ba RDF ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Gen. Muhoozi yanakiriwe na Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’u Rwanda na Uganda, ndetse no ku ngamba zo gukomeza kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro byabo byagarutse ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no gukomeza gukorera hamwe mu kubungabunga amahoro n’ituze mu karere.

Si ubwa mbere Gen. Muhoozi agiriye uruzinduko mu Rwanda. Muri Werurwe 2025, na bwo yari yasuye igihugu, agirana ibiganiro n’abayobozi ba RDF ndetse anasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, aho yatanze ikiganiro ku ruhare rw’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

Yari yavuze ko igihe ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zishyize hamwe, zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo byose by’umutekano bishobora kuvuka mu karere.

 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments