Bibarwa
Yunus, Se w’umuhanzi Kitoko Bibarwa, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26
Nyakanga 2026, azize uburwayi.
Amakuru BTN
Ikesha bamwe mu muryango wamenye ni uko uyu musaza w’imyaka 73 yafashwe n’uburwayi
butunguranye aho yari atuye mu Karere ka Nyanza, ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza
ya Kigali, CHUK ari naho yaje kugwa.
Amakuru
avuga ko Bibarwa Yunus yari umushumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero
Méthodiste Libre au Rwanda riri mu Karere ka Nyanza.
Uyu musaza
wanakoze mu mushinga Compassion International Rwanda, asize abana batatu
n’umugore. Abahungu babiri n’umukobwa umwe. Amakuru akavuga ko Kitoko ari we
wari imfura mu bana be.
Kitoko yari
amaze imyaka irenga 12 mu Bwongereza, umwaka ushize akaba yaratashye mu Rwanda.
Uyu muhanzi
wabuze umubyeyi we, ni umwe mu bitabiriye kandi ibitaramo bizenguruka igihugu
byiswe ‘Summer Country Tour’, bihuza abahanzi barimo Bruce Melody na The
Ben n’abandi b’amazina azwi mu gihugu.
Kitoko ni
umuhanzi wo mu Rwanda wamamaye cyane mu njyana ya Afropop na R&B, akaba
umwe mu bazanye impinduka zikomeye mu muziki w’u Rwanda.
Like This Post? Related Posts