• Amakuru / MU-RWANDA

Mu rwego rwo gukomeza kubaka uburere bushingiye ku ndangagaciro nyarwanda no gufasha abana gukura bafite ubupfura, gukunda igihugu no kubahana. Akarere  ka Kicukiro karasaba  ababyeyi gukomeza gushyigikira no gukangurira abana babo kwitabira gahunda y'Intore mu Biruhuko, ibera kuri site zateganyijwe hirya no hino mu gihugu.

Iyi gahunda itegurwa buri mwaka mu gihe cy'ibiruhuko by'amashuri, ikaba igamije guha abana n'urubyiruko amahirwe yo kwiga amateka y'u Rwanda, indangagaciro n'umuco nyarwanda, kubatoza ubufatanye, gukorera hamwe, gukunda umurimo, kugira ikinyabupfura ndetse no kubategura kuzaba abaturage beza bafite uruhare mu iterambere ry'igihugu.

Abana bitabira iyi gahunda bahabwa amasomo atandukanye abarinda kugwa mu ngeso mbi zishobora kubashora mu biyobyabwenge, ubuzererezi, ubujura n'ibindi bikorwa bibangiriza ejo hazaza habo. Ahubwo bigishwa kubaha ababyeyi n'abarezi, gukorera hamwe, gukemura ibibazo mu mahoro no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere umuryango nyarwanda.

Ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu gutsinda kw'iyi gahunda kuko ari bo bashishikariza abana kuyitabira no kubafasha kubahiriza amasaha y'amasomo. Ubufatanye hagati y'umuryango, ubuyobozi n'abarezi ni bwo butuma intego yo kubaka urubyiruko rufite indangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda igerwaho.

Nk'uko ingengabihe y'iyi gahunda ibiteganya, amasomo atangwa ku site zateganyijwe ku minsi itatu mu cyumweru. Ku wa Mbere abana bitabira amasomo kuva saa 08:00 kugeza saa 12:00 za mu gitondo, ku wa Gatatu bakitabira kuva saa 14:00 kugeza saa 17:00 z'umugoroba, naho ku wa Gatanu amasomo akongera gutangwa kuva saa 08:00 kugeza saa 12:00 za mu gitondo.

Ababyeyi barakangurirwa gukomeza gukurikiranira hafi abana babo, bakabategurira igihe, bakabashishikariza kwitabira aya masomo nta gusiba, kuko ubumenyi n'indangagaciro bavomamo ari umusingi w'ubuzima bwabo bw'ejo hazaza.

Gahunda y'Intore mu Biruhuko ikomeje kugaragaza umusaruro ushimishije mu kubaka abana bafite imyitwarire myiza, bakunda igihugu, bubaha umuco nyarwanda kandi biteguye kuzaba abayobozi n'abaturage bafite inshingano. Ni yo mpamvu buri mubyeyi asabwa kuyigira iye no gushyigikira umwana wese kugira ngo atazacikanwa n'aya mahirwe yo kwiyubaka no kwitegura ejo hazaza heza.

"Kurera ni inshingano za twese." Ubufatanye bw'ababyeyi, amashuri, ubuyobozi n'abaturage ni bwo buzatuma abana b'u Rwanda bakomeza gukura bafite indangagaciro zibubaka kandi zubaka n'igihugu.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments