Icukumbura ryagaragaje ko umuryango wa
Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda ufite uruhare mu bikorwa bya politiki
n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu gihe
intambara yo mu burasirazuba bw’iki gihugu ikomeje.
Ikinyamakuru African Facts kigaragaza
ko umwe mu bo mu butegetsi bwa RDC bafitanye umubano wihariye n’abo mu muryango
wa Habyarimana ari Kaumbu Mandungu Bula uzwi nka ‘Kao’, uyu akaba ari umuntu wa
hafi wa Perezida Félix Tshisekedi.
Kao ni umuhungu wa Antoine Mandungu
Bula Nyati wabaye Minisitiri muri RDC ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko, akaba
yarapfiriye muri Benin mu 2002.
Muri iyi nkuru yasohotse kuri uyu wa
30 Nyakanga 2026, iki kinyamakuru cyatangaje ko umubano wa Kao n’abo mu
muryango wa Habyarimana watangiye kugaragara mu myaka myinshi ishize ubwo bahuriraga
mu Bubiligi.
Iki kinyamakuru cyanditse ko mu
Ugushyingo 2007, Kao yateguye inyandiko z’umuryango wiswe uw’ubugiraneza
wagombaga kugira ngo wandikwe i Kinshasa nk’ishami ry’undi wari waranditswe i
Londres mu Bwongereza. Iri shami ryanditswe i Kinshasa mu 2008.
Nubwo iri shami ryasobanuraga ko
rigamije ibikorwa by’ubugiraneza, iri cukumbura rigaragaza ko ryari rigamije
inyungu z’amafaranga kandi ryari rifite aho rihuriye n’abo mu muryango wa
Habyarimana.
Umuhungu muto wa Habyarimana, Jean-Luc
Habyarimana, ni umwe umwe mu bagarukwaho cyane mu mushinga wo gushinga iri
shami n’indi miryango yiswe iy’ubugiraneza, ndetse bigaragara ko abandi bo mu
muryango we bafite aho bahuriye na ryo.
Icukumbura rigaragaza ko mu 2008 no mu
2009, habayeho ibikorwa byo kunyuza amafaranga mu miryango itandukanye kandi ko
yajyaga mu mifuka y’abo mu muryango wa Habyarimana n’abo hafi yawo.
Iki kinyamakuru cyasobanuye ko tariki
ya 20 Gicurasi 2008, Jean-Luc yagiranye n’uyu "muryango
w’ubugiraneza" wo mu Bwongereza amasezerano y’ishoramari ry’Amayero
125.000.
Uyu muryango wagombaga kumusubiza
Amayero 250.000 hagati y’Ukuboza 2008 n’Ukuboza 2009, bigaragara ko yari
afitemo inyungu ya 100%.
Guhera mu mpera za 2007, bivugwa ko
Kao n’abo mu muryango wa Habyarimana bakiriye amafaranga atari munsi y’Amayero
382.000. Aya mafaranga yaturutse kuri konti yo mu Busuwisi, na yo yari
yarayakiriye avuye mu kigo cyanditswe muri Panama.
Iri cukumbura rigaragaza ko hagati ya
2008 na 2009, Jean-Luc Habyarimana yakiriye Amayero 325.000, ayakuye mu
miryango yo mu Bwongereza yari yaranditswe hagati yo mu 2007 na 2009.
Iki kinyamakuru ruvuga ko kitabonye
ibimenyetso bigaragaza ko iyi miryango yashinzwe muri RDC, Repubulika ya
Centrafrique na Gabon yakoze ibikorwa by’ubugiraneza.
Kanziga yiswe ’Mama Agathe’ Hahishuwe
‘email’ Kao yandikiye Jean-Luc tariki ya 17 Gicurasi 2009, amubaza niba mukuru
we, Leon Habyarimana, yabonye amafaranga, anamusaba ko igihe nyina, Agathe
Kanziga yakiriye amafaranga, bajya babimumenyesha hakiri kare.
Nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje,
Kao yagize ati "Muraho mwese, mbandikiye kubera ko kuva ejo ntacyo Leon
yambwiye. Ntekereza ko yakiriye amafaranga. Mwajya mumenyesha kubera ko iyo
Mama Agathe ampamagaye, ntaba azi ibigenda….Kumenyesha ni ingenzi cyane.”
Indi ‘email’ ya Kao yakomozaga ku
Mayero 15.000 yohererejwe Kanziga binyuze kuri Leon, yagiraga iti “Undi munsi,
nahamagawe na Mama Agathe, nsanga abahungu be batamumenyesha iby’iyoherezwa.”
Ubwo Kanziga yakorwagaho iperereza ku
ruhare akekwaho muri Jenoside, tariki ya 6 Nzeri 2016 abajandarume binjiye mu
rugo rw’umuryango we ruherereye mu gace ka Courcouronnes muri Essonne, bahakura
inyandiko na mudasobwa.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko
cyashoboye kubona izi nyandiko, gisanga mu gatabo k’uyu muryango nimero za
telefone z’inshuti z’uyu muryango zirimo eshatu za Fabien Singaye wabaye intasi
ya Leta ya Habyarimana mu Busuwisi n’izindi ebyiri za Kao zabaruriwe mu Bubiligi.
Muri Mutarama 2023, ni bwo Perezida
Tshisekedi yagize Kao umujyanama we wihariye. Kuva ubwo yabaye umwe mu bagize
itsinda rito ryegereye cyane uyu Mukuru w’Igihugu, rikorana na we mu mishinga
ikomeye, yaba iya politiki cyangwa umutekano.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko Kao
yitabiriye ibiganiro biganisha ku masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,
ibijyanye no kugura intwaro, ibikorwa by’igisirikare ndetse n’ikoreshwa
ry’abacanshuro b’abanyamahanga.
Inshingano za Kao umaze igihe kinini
ari inshuti y’umuryango wa Habyarimana urwanya Leta y’u Rwanda zirakomeye cyane
mu gihe mu burasirazuba bwa RDC hari kuba intambara ihanganishije ingabo za
Leta n’ihuriro AFC/M23.
Yaba Leta ya RDC n’umuryango wa
Habyarimana, cyane cyane Jean-Luc, bishinja u Rwanda gufasha abarwanyi ba
AFC/M23 no kohereza abasirikare mu burasirazuba bwa RDC. Ibi birego
rwabihakanye kenshi, rugaragaza ko bidafite ishingiro na rito.
Muri Kamena 2024, Jean-Luc yagiriye
uruzinduko rw’ibanga i Kinshasa, asubirayo ku mugaragaro mu Ugushyingo 2025,
aho yanafashwe amashusho. Bivugwa ko yahuye n’abayobozi bo muri RDC. U Rwanda
igaragaza ko izi nzinduko zari mu mugambi wo kuruhungabanya umaze igihe
utegurwa.
Tariki ya 8 Mata 2026, Umuvugizi wa
Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasingije Jean-Luc, amwita umuntu uharanira
amahoro n’ubwiyunge mu karere, agaragaza ko ubutegetsi bwabo buzakomeza
kuganira n’inshuti z’Abanyarwanda.
Iri cukumbura ryagaragaje ko tariki ya
16 Mata 2024, Kao yitabiriye inama n’abahagarariye Wazalendo yabereye i
Kinshasa, aho yabashishikarije gukomeza ibikorwa byo kwinjiza urubyiruko muri
iyi mitwe.
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye
zigaragaza ko inama zose zahuje abahagarariye imitwe ya Wazalendo zitabiriwe
n’abahagarariye umutwe wa FDLR, kuko bisanzwe byifatanya ku rugamba.
Iri cukumbura rigaragaza ko kuba hari
abantu bahuje amateka n’umuryango wa Habyarimana begereye inzego za politiki
n’igisirikare bya RDC ari ibintu bishobora kugira uruhare mu buryo igihugu
gifata ibyemezo ku mutekano wacyo.