• Amakuru / POLITIKI


Umujyanama wa gisirikare w'Umuyobozi w'Ikirenga wa Iran, Mohsen Rezaei, yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko gahunda iyo ari yo yose yo kugenzura umuhora wa Hormuz cyangwa kwigarurira umutungo wa peteroli na gaz bya Iran ishobora guteza intambara ikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo ku wa Mbere, Rezaei yavuze ko Iran itazihanganira koherezwa kw'ingabo za Amerika muri uwo muyoboro w'ingenzi unyuramo amato atwara peteroli.

Yagize ati: "Nibazana ubwato bw'intambara butwara indege, tuzaburasa. Nibazana ingabo, na zo tuzazirasa."

Yanavuze ko Iran yatumye amato menshi y'ubucuruzi asubira inyuma nyuma yo kuyaburira, avuga ko amwe mu atubahirije ayo mabwiriza yangijwe mbere yo gusubira inyuma. Ibi birego ntibyigeze byemezwa mu buryo bwigenga.

Rezaei yavuze kandi ko Iran iri kugirana ibiganiro na Oman bigamije gushaka uburyo bw'agateganyo bwo kongera gufungura inzira y'ubucuruzi inyura mu muhora wa Hormuz.

Yanenze amagambo aherutse gutangazwa na Perezida wa Amerika, Donald Trump, wavuze ko yari yahagaritse igitero gikomeye kuri Iran kugira ngo habeho ibiganiro.

Mu kumusubiza, Rezaei yagize ati: "Urarota, Bwana Trump. Niba koko mwari mufite iyo gahunda, kuki mutayishyize mu bikorwa?"

Yakomeje avuga ko Amerika ishaka kwigarurira umutungo wa peteroli na gaz bya Iran no kugenzura umuhora wa Hormuz, ariko ashimangira ko ibyo bidashoboka.

Yaburiye ko kugenzura uwo muyoboro n'igihugu kimwe bishobora guhungabanya ubukungu bw'isi, yibaza niba u Burayi, u Bushinwa n'ibindi bihugu byabyihanganira.

Yagize ati, "Ibi ubwabyo byashobora kuba intandaro y'Intambara ya Gatatu y'Isi."

Rezaei yanagarutse ku gitero giherutse kugabwa ku bwato mu Nyanja Yirabura, ashinja Amerika guhatira Ukraine kukigaba, ndetse avuga ko Iran yari yateguye ibitero byo kwihimura ku hantu hatatu muri Ukraine mbere yo kubisubika nyuma y'ibisobanuro yavuze ko yahawe.

Aya magambo aje mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi ku mutekano w’umuhora wa Hormuz, umwe mu miyoboro y'ingenzi ku isi inyuzwamo peteroli na gaz, mu gihe ibiganiro bigamije kugabanya amakimbirane hagati ya Amerika na Iran bikomeje gukurikiranwa n'amahanga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments