• Amakuru / MU-RWANDA

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. MK Mubarakh, yakiriye intumwa zigizwe n’abasirikare bakuru n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Sri Lanka Defence Services Command and Staff College, ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye i Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Izi ntumwa zari ziri gusoza uruzinduko rw’ibyumeru  bibiri by’akazi mu Rwanda rwari rugamije kwiga no gusobanukirwa urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, impinduka zagezweho mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, uko Ingabo z’u Rwanda zahinduwe zikavugururwa, uruhare rwazo mu iterambere ry’igihugu, ndetse n’umusanzu zitanga mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo yabagejejeho, Gen. MK Mubarakh yavuze ko u Rwanda na Sri Lanka bisanzwe bifitanye umubano mwiza umaze imyaka myinshi, ushingiye ku bwubahane no ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano n’igisirikare.

Yashimiye Ingabo za Sri Lanka ku ruhare zikomeje kugira mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abasirikare b’u Rwanda binyuze mu mahugurwa atangirwa mu mashuri ya gisirikare yo muri Sri Lanka. Yavuze ko ayo mahugurwa yagize uruhare rukomeye mu kongerera ubushobozi abasirikare b’u Rwanda mu bijyanye n’ubuyobozi, igenamigambi, imiyoborere y’ibikorwa bya gisirikare n’izindi nzego z’umwuga wa gisirikare.

Gen. MK Mubarakh yagaragaje ko ingendo nk’izi zo kwigira ku bindi bihugu ari ingenzi kuko zitanga amahirwe yo kungurana ubumenyi n’ubunararibonye, gukomeza kubaka icyizere hagati y’ingabo z’ibihugu byombi no gushimangira ubufatanye bugamije inyungu rusange.

Yagize ati, uru ruzinduko rutuma impande zombi zirushaho gusobanukirwa uburyo buri gihugu cyubatse inzego zacyo z’umutekano, kandi rugatanga amahirwe yo gushaka inzego nshya zakwagurirwamo ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Sri Lanka.

Abagize izi ntumwa bagaragaje ko banyuzwe n’ibyo babonye mu Rwanda, by’umwihariko uburyo igihugu cyabashije kongera kwiyubaka, kubaka inzego zikomeye z’umutekano no guhuza ibikorwa bya gisirikare n’iterambere ry’igihugu. Banashimye uruhare Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye no mu butumwa bw’umutekano mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Mu gihe bamaze mu Rwanda, aba basirikare basuye ahantu hatandukanye hagaragaza amateka n’iterambere ry’igihugu, banagirana ibiganiro n’inzego zitandukanye kugira ngo barusheho gusobanukirwa politiki n’imikorere y’u Rwanda mu kubaka igihugu gifite umutekano n’iterambere rirambye.

U Rwanda na Sri Lanka bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi no mu rwego rwa gisirikare. Ibihugu byombi bikomeje guteza imbere ubufatanye mu mahugurwa, kungurana ubunararibonye no kubaka ubushobozi bw’abasirikare, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umutekano n’amahoro ku nyungu z’impande zombi.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments