Yanditswe na Dushimimana Elias
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Nzeri 2023,Nibwo Uruganda rwa SteelRwa rwahaye ibikoresho ibitaro by’akarere ka Rwamagana birimo ibitanda bitandatu.
Iyi nkunga yaje ari igisubizo yakiriwe neza n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe na Dr. Nshizirungu Placide, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro by’akarere ka Rwamagana.
Umuyobozi w’akarere,ubwo yakiraga akanashyikiriza ibi bitanda byo kwa muganga bitandatu n’amagare 6 ibi bitaro, yashimiye ubuyobozi bw’uru Ruganda rwa SteelRwa kubwo igikorwa kiza bakoze gifitiye abaturage akamaro.
Uyu muyobozi kandi yasabye ibi bitaro kujya bizirikana bikanita ku bikoresho bitangiraho serivisi birimo n’ibi bahawe byaje bishimangira umubano n’imikoranire myiza iri hagat? y’akarere na SteelRwa.
Yagize ati “Mbere na Mbere ndashimira cyane ubuyobozi bw’uruganda rwa SteelRwa kubwo iki gikorwa k?za, batekeje abarwayi, bwahaye agaciro serivisi ibi bitaro biranga.Ibi bikoresho bigomba kwitabwaho bikanasigasirwa.”
Iyi nkunga y’ibikoresho ije ijje kunganira Ibitaro bya Rwamagana biri kwakira umubare munini w’abarwayi nyuma yuko bigizwe Ibitaro bya Kaminuza ugereranyije n’urwego byariho bicyubakwa.
Uruganda rwa SteelRwa rukora ibikoresho byo kubakisha rwubatse Kandi rukorera mu karere Ka Rwamagana mu murenge wa Munyinginya.
Uru ruganda rwaje ari igisubizo muri aka karere kuko ubwo rwatangiraga kubakwa rwahaye akazi abaturage benshi barimo urubyiruko rwari ruri mu bihe bitoroshye birimo ubushomeri cyane cyane abatuye mu mirenge ihegereye nka Mwulire, Gahengeri,Munyinginya, Gishari.
Kuva SteelRwa itangiye kuhakorera byazamuye iterambere ryo mu duce tuhegereye dore KO byanakuruye abashoramari band? k?za kuhakorera bakahubaka izindi nganda.