Tanzania: Perezida Samia Suluhu yashyize igorora abakozi ba Leta

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-02 10:02:22 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gicurasi 2025, Ubwo hizihizwaga mu gihugu cya Tanzania hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Perezida Samia Suluhu Hassan yatangaje ko umushahara fatizo ku bakozi ba Leta yawuzamuyeho 35,1%, ugera ku mashilingi ibihumbi 500 (arenga gato ibihumbi 260Frw).

Perezida Suluhu yahamije ko iki cyemezo yagifashe nyuma yo kubona ko ubukungu bwa Tanzania bugenda buzamuka kandi bigizwemo uruhare n’abakozi.

Ubusanzwe muri Tanzania umushahara fatizo wari usanzwe ari amashilingi ibihumbi 370.

Biteganyijwe ko uyu mushahara fatizo mushya uzatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2025.

Related Post