• Amakuru / POLITIKI


Iran na Oman biri mu biganiro bigamije kugarura ubwisanzure bw’ubwikorezi bwo mu nyanja mu Nkombe ya Hormuz, imwe mu nzira zikomeye ku isi ikoreshwa mu gutwara peteroli n’ibindi bicuruzwa. 

Nubwo impande zombi zivuga ko ibiganiro bigenda neza, ikibazo cyo gufungura burundu iyi nzira kiracyari mu mpaka hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, yavuze ko Iran na Oman bamaze kumvikana ku buryo bw’imiterere y’inzira amato azajya akoresha mu kwambuka Hormuz, ariko hakaba hakiri ibiganiro ku bibazo bya tekiniki. Yongeyeho ko hategurwa itangazo rihuriweho n’ibihugu byombi.

Baghaei yavuze ko ibiganiro biri kugenda mu buryo bwubaka, ariko ashimangira ko amasezerano na Oman yonyine atahita atuma Hormuz iba ahantu hizewe. Oman na yo yatangaje ko ibiganiro ari “byiza kandi byubaka”, ariko iburira ko ibikorwa bishobora kubangamira intambwe imaze guterwa bishobora gusubiza ibintu inyuma.

Kugeza ubu, amafaranga y’ubwikorezi cyangwa imisoro yo kunyura muri Hormuz ntabwo ari byo biri kuganirwaho. Iran ivuga ko ibiganiro byibanda ku mutekano wo kuyobora amato, kurengera ibidukikije byo mu nyanja ndetse no gukurikirana ibikorwa byo mu mazi.

Ikibazo gikomeye gisigaye ni uburyo n’igihe ibikorwa byo gufungura umuhora wa Hormuz bizakurikizwa.

Washington ivuga ko izakuraho igitutu n’ibihano ku byambu bya Iran nyuma y’uko ubwikorezi bw’ubucuruzi busubiye ku murongo kandi Iran ikubahirije ibyo yemeye.

Ariko Tehran yo ivuga ko gufungura Hormuz bigomba kubanza kujyana n’ibyo yita ibisabwa na Amerika, birimo gukuraho ibihano by’ubukungu, guhagarika ibikorwa byo kuyikumira mu nyanja ndetse no gutanga indishyi z’ibyangijwe n’intambara.

Kugeza ubu ubwikorezi muri Hormuz buracyari hasi cyane ugereranyije n’ibihe bisanzwe. Hagati ya tariki ya 03 na 06 Kanama, amato 33 gusa ni yo yanyuze muri iyi nzira, mu gihe mbere y’intambara hahitaga amato agera kuri 130 kugeza kuri 140 buri munsi.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatunguranye atangaza ko azasaba Iran gutanga indishyi ku bantu bishwe cyangwa bakomerekeye muri iyi ntambara ihuje ibihugu byombi.

Ibi byaje nyuma y’uko Tehran na yo yari yasabye Washington kwishyura ibyangijwe n’intambara yamaze amezi atanu, ikavuga ko ibyo biri mu byashingirwaho kugira ngo Hormuz ifungurwe.

Umuhora wa Hormuz ifite akamaro gakomeye ku bukungu bw’isi kuko hafi kimwe cya gatatu cy’ibikomoka kuri peteroli bitwarwa n’amato ku isi binyura muri ako gace. Kudindira kwayo bishobora kugira ingaruka ku isoko ry’ingufu, ibiciro bya peteroli ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Nubwo ibiganiro bya Iran na Oman byatanze icyizere gishya, gukemura amakimbirane hagati ya Tehran na Washington ni byo bizagena niba umuhora wa Hormuz uzasubira gukora ku rwego rusanzwe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments