Inyubako izwi nka Inkundamahoro yongeye gufungurwa nyuma y’iminsi itatu yari imaze ifunze kubera ibibazo by’isuku n’isukura byari byagaragaye muri iyi nyubako. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yatangaje ko iyi nyubako yafunguwe nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wumvikanye n’ubuyobozi bwayo ku ngamba zigomba gufatwa kugira ngo ibibazo by’umwanda byari byagaragaye bikemuke.
Ntirenganya
yavuze ko ibibazo byagaragaye muri iyi nyubako birimo ikimoteri kitakorwaho
isuku uko bikwiye, amazi yanduye atavomerwa cyangwa ngo avanwe mu buryo
bwabugenewe, amakaro yangiritse, amatiyo yaturitse, ndetse n’ibibazo bijyanye
no gusiga amarangi no kubungabunga inyubako. Hagaragajwe kandi ibibazo
by’ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi y’umuriro bitari bikora neza,
ibintu bishobora guteza ibyago mu gihe haba inkongi.
Umujyi wa
Kigali n’ubuyobozi bw’Inkundamahoro bumvikanye ko ibibazo bisaba imirimo
irambuye bigomba kuba byakemuwe mu gihe kitarenze amezi abiri. Muri iyo gahunda
harimo gusana no gusimbuza amatiyo yangiritse, gutunganya ikimoteri, gusana
amakaro yangiritse, gusiga amarangi ndetse no gukemura ibibazo bijyanye
n’imicungire y’amazi yanduye.
Ku bijyanye
n’amazi yanduye, ubuyobozi bw’Inkundamahoro bwahawe amabwiriza yo gushyiraho
uburyo burambye bwo kuyatunganya no kuyavanaho mu buryo butabangamira ubuzima
bw’abantu cyangwa ibidukikije. Mu gihe ubwo buryo butarashyirwaho, basabwe
kuvoma amazi yanduye buri munsi, bakabikora hakoreshejwe ibikoresho n’uburyo
bwabugenewe, ndetse ayo mazi akajyanwa ahabugenewe, harimo i Nduba.
Ntirenganya
yavuze ko hari ibikorwa bitagomba gutegereza amezi abiri, ahubwo bigomba
gukorwa buri munsi kugira ngo isuku ikomeze kubungwabungwa. Muri byo harimo
gukuraho imyanda, kuvoma amazi yanduye no gukomeza kugira isuku ahantu hose
hakorerwa abantu benshi. Yavuze ko Umujyi wa Kigali uzakomeza gukora ubugenzuzi
kugira ngo harebwe niba ibyo bumvikanyeho biri gushyirwa mu bikorwa.
Yagize ati:
“Iriya nyubako ikoreramo abantu benshi cyane. Igihe cyose bazajya barara
bataviduye byaba bitangiye guhinduka ikibazo. Ibyo babyemeye kandi ejo
barabikoze, n’uyu munsi turaza kugenzura ko babikoze.”
Umujyi wa
Kigali wasobanuye ko isuku nke mu nyubako ikoreramo abantu benshi ishobora
guteza ibibazo birimo gukwirakwira kw’indwara, umunuko mubi, kwiyongera
kw’udukoko dutera indwara ndetse no kwangirika kw’ibikorwaremezo. Amazi yanduye
adatwarwa neza na yo ashobora kwanduza ibidukikije no guteza ibibazo by’isuku
rusange.
Nyuma y’uko
ubuyobozi bw’Inkundamahoro bwemeye gushyira mu bikorwa ibisabwa no gutangira
gukemura ibibazo byari byagaragaye, Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo
kongera gufungura iyi nyubako. Gusa, kuba yongeye gufungurwa ntibivuze ko
gahunda yo gukemura ibibazo yarangiye, kuko ubuyobozi bwayo bugomba gukomeza
isuku ya buri munsi no kurangiza imirimo yose yasabwe mu gihe cy’amezi abiri.
Umujyi wa
Kigali watangaje ko uzakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba,
hagamijwe kurinda ubuzima, isuku n’umutekano by’abantu bakorera muri iyo
nyubako ndetse n’abayigana.
Inyubako y’Inkundamahoro yongeye gufungurwa nyuma y’iminsi itatu ifunze kubera umwanda