• Imyidagaduro / IBITARAMO

Abahanzi, abakunzi b'umuziki n'abakunda imyidagaduro baritegura guhurira mu birori bya Gasogi Talent Festival, igikorwa giteganyijwe kuba ku wa 15 Kanama 2026 guhera saa 11:00 z'umugoroba (5:00 PM), kikazabera muri Novaland Hotel Gasogi - Mulindi.

Ni igikorwa gitegurwa ku bufatanye bwa YCEG Presents na Afro Street, kigamije guha urubyiruko rufite impano urubuga rwo kuzigaragarizaho no gushimisha abakunzi b'umuziki n'imyidagaduro.

Muri iri serukiramuco hazaririmbamo abahanzi batandukanye barimo Fireman, Ama G The Black na Kenny Kai, bose bazwiho gutanga ibyishimo ku rubyiniro no gutanga ibitaramo bikurura imbaga. Umuziki uzacurangwa na DJ Dolla, uzafasha abazitabira gususuruka kugeza igitaramo kirangiye.

Abateguye iki gikorwa bavuga ko ari amahirwe ku rubyiruko rwo kwerekana impano zarwo ndetse no gusabana mu buryo butekanye. Biteganyijwe ko hazaba hari ibikorwa bitandukanye by'imyidagaduro, aho abazitabira bazabona umwanya wo guhura n'abahanzi no kwishimira umuziki wa Live.

Ibiciro byo kwinjira byashyizwe ku rwego rutandukanye kugira ngo buri wese abashe kwitabira. Itike isanzwe (Regular) igura Frw 3,000, iya VIP ikagura Frw 5,000, mu gihe ameza y'abantu batanu azagurwa Frw 50,000.

Abifuza kugura amatike cyangwa kubona andi makuru bashobora guhamagara kuri 2201917 (Marius) cyangwa 0788848609.

Iki gikorwa giterwa inkunga n'abafatanyabikorwa barimo Novaland Hotel, MTN Express Shop Gisura na The Nexi.

Gasogi Talent Festival itegerejwe nk'imwe mu gahunda zizahuza abakunzi b'umuziki n'impano zitandukanye muri uku kwezi kwa Kanama, aho abateguye bateganya ko izaba umwanya mwiza wo kwidagadura, gusabana no gushyigikira impano z'abahanzi nyarwanda.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments